LIVE: Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe, Sankara ati ’ni tactic’ zo gutinza urubanza (Amafoto na Video) -

webrwanda
0

Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwanzuye ko ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuvanaho icyemezo kimufunga by’agateganyo agasubira mu buzima busanzwe kuko yagejejwe mu Rwanda binyuranye n’amategeko, ashimuswe, nta shingiro ifite.

Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 10 Werurwe 2021 ndetse Paul Rusesabagina yari mu rukiko. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro yahise avuga ko awujuririye.

Kuri uyu wa Kane biteganyijwe ko hatangira kuburana mu mizi urubanza rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’.

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

09:20: Inteko iburanisha ifashe akanya ko kwiherera yanzure niba iburanisha rikomeza cyangwa rigasubikwa.

09:19: Nsabimana ‘Sankara’ yavuze ko “Ubushize turi hano mwibuke ukuntu Rusesabagina n’umwunganira bitwaye. Ni akantu gato nashakaga kugarukaho ‘kagaragaza la mauvaise foi.’

09:14: Me Nkundabarashi yavuze ko hakenewe uburyo bwo kugena uko urubanza ruzagenda ku buryo ibibazo byo kurutinza bya hato na hato birangire burundu.

Ibyaha biregwa Nsabimana Callixte ’Sankara’

  • - Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo.
  • - Iterabwoba ku nyungu za politiki.
  • - Gukora no kugira uruhare mu rubanza rw’iterabwoba.
  • - Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba.
  • - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
  • - Kugambana no gushishikariza abandi iterabwoba.
  • - Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi.
  • - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufataho umuntu ho ubugwate.
  • - Gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangiza Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.
  • - Guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside.
  • - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.
  • - Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwika undi ku bushake, inyubako, ibinyabiziga bigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu.
  • - Kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.
  • - Guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano zitangwa n’inzego zabigenewe.
  • - Ubufatanyacyaha ku cyaha gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.
  • - Gutanga, kwakira, gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

-  Mba mbona harimo ‘tactic’ zo gutinza urubanza-Sankara

09:14: Sankara yavuze ko mu gihe umuntu afite umugambi uhishe wo gutinza urubanza kandi akabikora buri gihe, biba bikwiye gufatwaho icyemezo gifatika.

09:08: Nsabimana “Sankara” yavuze ko “Sindwanya igitekerezo ko Rusesabagina aburana yunganiwe. Ko mwahaye agaciro ko yireguye muri RIB kandi adafite umwunganizi. Uyu munsi kuba atunganiwe kuki mutabiha agaciro.”

09:04: Rugeyo Jean yavuze ko uburenganzira bwo kunganirwa butagomba guhungabanywa n’icyo aricyo cyose.

Yasabye ko urukiko rukwiye kwita ku ishyirwaho ry’ingengabihe izagena uburyo urubanza ruzagenda ku buryo buri muburanyi azaba azi igihe azaburanira.

Ati “Dufite imbogamizi ko urubanza rukomeje gutya ntihabura undi muburanyi ugira impamvu nk’iz’uburwayi ku buryo rudakomeza. Dukeneye iyo road map ku buryo buri wese amenya igihe nyacyo cyo kwiregura.”

-  UBUSHINJACYAHA BWASABYE KO URUBANZA RUSUBIKWA

08:58: Ubushinjacyaha bwasabye ko bitewe n’uburyo bwasabye ko dosiye ihuzwa kandi hakaba hari ibyaha bihuriweho, mu nyungu z’ubutabera byaba byiza ko urubanza rusubikwa.

Buti “Turasaba ko urubanza rutaburanishwa uyu munsi, aba bantu batunganiwe kuko ejo hateganyijwe iburanisha.’’

Ubushinjacyaha bwavuze ko amakosa yakozwe n’umwunganizi ku buryo uregwa atabizira.

Buti “Urubanza rurimo abantu benshi ariko ibivugwa bifite aho bihurira. Ku bw’ubutabera buciye mu mucyo, kuba hari ababa batunganiwe kandi mu gihe bazagera igihe cyo kubivugaho, urukiko rwashyira mu gaciro hakareba niba hatategekwa Me Rudakemwa kwitabira iburanisha ry’ejo ndetse rukaba rwagira ibihano rumufatira.’’

-  Rusesabagina yavuze ko urubanza rwakomeza

Ati “Ubusanzwe nari mfite abunganizi babiri, kuba nta n’umwe uhari, urubanza rwanjye ruracyari rurerure. Nababwiye ko uyu munsi twaje tutiteguye kuburana.’’

Yavuze ko mu gihe ntacyo yabazwa ku bwiregure bwa Nsabimana Callixte ’Sankara’ nta kibazo urubanza rwakomeza.

-  Hari abandi batatu batunganiwe

Hakizimana Théogène yavuze ko umwunganizi wabo Mugabo Shariff Youssuf atageze mu rukiko kandi atabwiwe impamvu.

08:47: Me Nkundabarashi Moïse wunganira Nsabimana Callixte ’Sankara’ yasabye urukiko gushishoza rukemera ko bakomeza kuburana kuko bari bageze mu mizi.

-  Me Rudakemwa yasabiwe ibihano

08:45: Ubushinjacyaha bwavuze ko imyitwarire ya Me Rudakemwa ikwiye gufatirwa ibihano kuko bidakwiye ko umunyamwuga nkawe atinza urubanza nkana.

Rusesabagina Paul aregwa ibyaha icyenda

  • - Kurema umutwe w’ingabo utemewe.
  • - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.
  • - Gutera inkunga iterabwoba.
  • - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
  • - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.
  • - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.
  • - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.
  • - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.
  • - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

08:39: Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina atunganiwe uyu munsi bisa nk’ibyakozwe ku bushake kandi “twumva urubanza rwakomeza.’’

Bwavuze ko kuba Me Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina atagaragaye mu rukiko ‘yarusuzuguye’ kuko abizi neza ko icyemezo cyafashwe kidahagarika ugukomeza k’urubanza kandi ni yo icyo cyemezo cyafatwa byagirwamo uruhare n’urukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ari uburyo bakoze bwo gutinza iburanisha kandi bikozwe nkana.

-  Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe

Rusesabagina yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganizi we mu bijyanye n’amategeko.

Yagize ati “Murakoze nyakubahwa. Uyu munsi sinunganiwe. Ejo mwadusomeye urubanza rw’imbogamizi, mumaze kuyisobanura twarayiregeye. Tumaze kujurira twumvise iyo mbogamizi igiye ku ruhande.”

Paul Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe

Abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengiyumva Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)