Menya umumaro w'Umwuka Wera mu bantu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.' Ibyakozwe n'intumwa 1:8

Aya namwe mu magambo yesu yasize abwiye intumwa mbere yuko ajya mu ijuru, yasize ababwiye kimwe mu kintu cyabasha kubaha imbaraga zo kubasha guhamya yesu n'ubwami bw'Imana ari uwo Mwuka Wera, wakibaza uti' Umwuka wera ni iki, ubasha gutanga imbaraga zokubasha guhamya Yesu kristo?'

Mwuka Wera ni imbaraga Imana ikoresha, Imana yohereza Umwuka wayo mu buryo bw'uko yohereza imbaraga zayo ahantu aho ari ho hose kugira ngo ibyo ishaka bikorwe. Reka twifashishe ijambo ry'Imana dusanga muri Zaburi 104:30 (Wohereza umwuka wawe bikaremwa,Ubutaka ubusubizaho ubugingo bushya).

Imbaraga z'Imana zikorera mu bantu bayo kugira ngo zibakoreshe iby'ubutwari, aha twafatira kurugero rw'intumwa za Yesu nyuma yoguhabwa Umwuka Wera aha tugiye kureba umumaro wa Mwuka wera iyo ageze mu muntu, reka twifashishe bamwe mu ntumwa za Yesu nka Petero na Yohana.

Bimwe mu bintu Umwuka Wera aha uwamwakiriye (umumaro w'Umwuka Wera):

Iyo urebye ubuzima bw'intumwa mbere y'uko Umwuka wera abamanukira na nyuma yuko abamanukiye, usanga harabayeho itandukaniro mubyo bakoraga n'uburyo bitwaraga mbese uhuje n'ijambo Yesu yababwiye mbere y'uko azamurwa mu ijuru yasize ababwiye ko hari imbaraga bazahabwa Mwuka wera nabamanukira.

1. Mwuka wera iyo ageze mu muntu ahindura imyitwarire ye, wakibaza ngo ahindura imyitwarireye ate? Petero na yohana batangiye gukora ibitangaza harimo gukiza ikirema twabisanga mu gitabo cy'Ibyakozwe n'intumwa 3:6,6 Petero aramubwira ati'Ifeza n'izahabu nta byo mfite, ahubwo icyo mfite ndakiguha.

Mu izina rya Yesu Kristo w'i Nazareti, haguruka ugende. 7 Maze amufata ukuboko kw'iburyo aramuhagurutsa, uwo mwanya ibirenge bye n'ubugombambari birakomera'. Ibi abigishwa nta na rimwe bari barakoze iki gitangaza mu buzima bwabo iki ni kimwe mu bimenyetso cyagaragajeko ubuzima bwabo hari izindi mbaraga bahawe zo kubasha gukiza.

2. Guhamya iyo umuntu yahawe Umwuka wera muriwe amuha guhamya Kristo ashize amanga haba mu bamuzi n'abatamuzi reka twifashishe Ijambo ry'Imana dusanga mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa 5:25, 25 Ariko haza umuntu arababwira ati'Dore ba bantu mwashyize mu nzu y'imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu'.

Aha abigishwa bakuwe munzu y'imbohe bahabwa ubutumwa na malayika ko bajya kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bw'imirimo y'Imana n'ibitangaza ikora ibi na byo biri mu byo intumwa zakoze nyuma y'uko Umwuka Wera abamanukira, bakiza iki kirema ntagbwo bari bafite intego yo kugira ngo bimenyekanishe, ahubwo intego bari bafite yari iyo kugaragaza ibitangaza Imana ikora kugira ngo n'abatarizeraga Imana nabo bayizere.

3. Umwuka Wera iyo ageze mu muntu amuha gutinyuka kudakangwa nabiracitse mbese guhangana n'ibije byose ibyakozwe n'intumwa 5:29, 29 Petero n'izindi ntumwa barabasubiza bati'Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu. Aha intumwa ntizatewe n'ubwoba bw'amagambo babwiwe ahubwo bo bakomeye kuwo bizeye bagira bati'ikidukwiye n'ukumvira Imana kuruta abantu'.

Bo bashyize imbere birengagiza ibindi byose byaza kubabaho nyuma, natwe icyo dukwiriye ni ugutinyuka tugakora ibyo Imana ishaka tutitaye ku bantu ngo bariya ntibabishaka cyangwa barabishaka igikwiye abe ari cyo dukora kandi kinezeza Imana.

Mu buzima bwacu bwa buri munsi dukeneye imbaraga z' Umwuka Wera kugira ngo tubashe kubona imbaraga zo guhamya Yesu Kristo uko bwije n'uko bukeye, waba utangiye umwaka cyangwa uwurangije, buri munsi ujye usaba imbaraga z'Umwuka Wera kugira ngo akuyobore muri buri ntambwe yose uzajya utera, kuko umwami yesu yamudusigiye nk'umufasha uzajya atuyobora muri byose dukora. Amen

source:cepurhuye.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Menya-umumaro-w-Umwuka-Wera-mu-bantu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)