Ruhango : Umugabo arakekwaho kwica umugore we amukase ijosi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Nsengimana Ildephonse w'Imyaka 44 y'amavuko arakekwaho kwica umugore we Yamuragiye Thèrese w'imyaka 49 y'amavuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe.

Uwamwiza Jeanne d'Arc uyobora Umurenge wa Kinihira, avuga ko bariya bombi bari birirwanye bahinga, bakaza guhingura saa sita ari na bwo umugore yahitaga ajya mu turimo two mu rugo.

Ngo abaturanyi b'uyu muryango bakeka ko ubwo uyu mugore yari mu turimo ari bwo umugabo yinjiye mu nzu akazana umuhoro ubundi agatema umugore we.

Uyu muyobozi agira ati 'Ni Inkuru y'akababaro kubona umugabo atema uwo bashakanye bene aka kagene.'

Abaturanyi bavuga ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Nsengimana Ildephonse na Yamuragiye Thèrese bari bafitanye abana batatu.

Ngo uyu mugabo yashatse gutoroka kuko yahise yiruka ariko abaturage baramutangira baramufata, bamushyikiriza inzego z'umutekano zahise zihagera.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma mu gihe uriya mugabo we yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kabagari.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we-amukase-ijosi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)