Amateka ariyanditse : Ubu Tanzania iyobowe n'umugore… Samia amaze kurahira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Samia Suluhu Hassan yarahiriye imbere ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga akaba ari na we ukuriye Ubucamanza muri kiriya gihugu, Prof. Ibrahim Juma.

Iyi ndahiro yarahiriye mu ngoro y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, yayisubiyemo ubugira gatatu mu muhango waciye kuri Television y'Igihugu imbonankubone.

Ni we ubaye Perezida wa mbere w'umugore wa kiriya gihugu mu baperezida Batandatu bayoboye kiriya gihugu.

Samia wari Visi Perezida wa kiriya gihugu kuva muri 2015 ni na we usa nk'aho ari we Perezida uyoboye Igihugu mu byo ku mugabane wa Africa dore ko ikindi gihugu gifite Perezida w'umugore ari Ethiopia ariko ubusanzwe kiriya gihugu kiyoborwa na Minisitiri w'Inetebe.

Iby'ibanze kuri Samia

Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo mu 2015, Samia Hassan Suluhu wiyamamazaga nk'uwaba Visi Perezida ku itike y'ishyaka CCM, hagaragaye aherekejwe n'imodoka z'abahanzi benshi bakomeye bo muri Tanzania.

Mbere yaho, benshi baramutinyaga kubera kumwubaha - ariko, nk'uburyo bwo kwiyegereza abayoboke, abasaba ikintu kimwe gusa : kumwita 'Mama'.

Kuva icyo gihe, inkingi yari ibatandukanyije irasenyuka, ibikorwa bye byo kwiyamamaza biritabirwa cyane - bitandukanye n'ibyari bimenyerewe mbere mu bikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ku mwanya wa visi perezida.

Ku Banyatanzania benshi, Samia Hassan Suluhu, w'imyaka 61, yamenyekanye cyane kurushaho ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w'akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014.

Kubera ko inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo birimo kuba, kandi n'Abanyatanzania benshi bafite amashyushyu (amatsiko) yo kumenya ibirimo kuba, isura ya Samia yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n'ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

Ubwo CCM yatsindaga amatora rusange yo muri 2015 - avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y'iki gihugu, Samia yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk'igihugu.

Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu nteko muri icyo gihe, Samia yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza - no mu gihe mu nteko y'icyo gihe hari harimo umwuka mubi w'imikorere, kandi ngo akamenya no kuvugana n'abantu bose.

Mama Samia yashakanye n'umugabo we Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane. Umwana we uzwi cyane ni uwitwa Wanu, uyu akaba ari umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

Samia afite impamyabumenyi mu bukungu yo ku rwego rwa 'postgraduate diploma' yakuye kuri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere kuri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

Madamu Samia avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nk'uko hari ababivuga.

Ati "Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n'inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n'ubuzima bwa politike, kwiga n'izindi nshingano zo mu kazi.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amateka-ariyanditse-Ubu-Tanzania-iyobowe-n-umugore-Samia-amaze-kurahira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)