Ruhango: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukase ijosi -

webrwanda
0

Uwo mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yari asanzwe abana n’umugore we w’imyaka 49 y’amavuko mu Muduguru wa Gasiza mu Kagari ka Muyunzwe bafitanye abana bane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne d’Arc, avuga ko amakuru y’ibanze bamenye ari uko uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kumusuzugura.

Bavuye guhinga bageze mu rugo nka saa Sita umugore atangira gushaka icyo guteka. Umugabo yinjiye mu nzu asohokana umuhoro amutema mu mutwe kugeza amukase ijosi.

Yavuze ko uwo mugabo akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe umugore we amuziza ko yari amaze igihe amusuzugura akamusuzuguza n’abana.

Ati "Yatubwiye ngo yari arambiwe agasuzuguro k’umugore. Ntabwo yerura neza ngo agaragaze icyamuteye gufata umuhoro ngo ahite amutema ako kanya."

Yakomeje ati "Urugo rwabo ntabwo twari turufite mu zirangwamo amakimbirane."

Uwamwiza avuga ko bibabaje kumva umuntu yica uwo bashakanye, asaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi igihe bafitanye ibibazo bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Uwo mugabo amaze kwica umugore we yagerageje kwirukanka ahunga ariko afatwa n’abaturage bamushyikiriza inzego z’umutekano. Afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Murenge wa Kabagali.

Inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye uwo mugabo afata umwanzuro wo kwica uwo bashakanye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gitwe.

Amategeko ateganya ko uwo mugabo ahamwe n’icyaha cyo kwica uwo bashakanye abigambiriye, yakatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.

Ubu bwicanyi bwabereye mu Karere ka Ruhango

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)