Kayonza: Umukozi wo mu rugo yagerageje kwiyahura nyuma yo kubwirwa nabi n’abamukoresha -

webrwanda
0

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021, bibera mu Mudugudu wa Gasabo mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukobwa yakundaga gutonganywa n’abakoresha be hakiyongeraho n’abana babo dore ko ngo nabo bakundaga kumubwira nabi. Ku wa 18 Werurwe ngo byaje kumurenga nyuma yo kubwirwa nabi n’umusore wo muri urwo rugo ahitamo kwiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Karuranga Léon, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa yagerageje kwiyahura akoresheje umuti usanzwe wica imbeba ariko aza gutabarwa n’abo babanaga.

Yagize ati “Ni umukobwa w’imyaka 20 yakoraga akazi ko mu rugo, amakuru nabwiwe rero ni uko yatonganye n’umwana w’umusore wo muri urwo rugo afata umwanzuro wo kunywa umuti usanzwe ukoreshwa mu kwica imbeba, ubuzima bwe buhita buhinduka bamujyana ku kigo nderabuzima kugira ngo yitabweho.”

Karuranga yavuze ko abantu bakwiriye guha agaciro abakozi bo mu rugo bakirinda kubafata nabi kuko nabo ari abantu nk’abandi. Yongeyeho ko bibabaje kubona umuntu akoresha akazi ko mu rugo umwana wagakwiriye kuba ari mu ishuri.

Ati “Abana nk’abo bakora mu ngo akenshi usanga baraje gukora ako kazi kubera ibibazo, ababakoresha rero bakwiriye kubafata nk’ababyeyi nabo bakabafata nk’abana babo kuruta uko babafata nk’abakozi, iyo umubwiye nabi ashobora gukora ikintu kitari cyiza cyanabagiraho ingaruka.”

Kuri ubu uyu mwana w’umukobwa arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Ndego, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bugiye gusura abakoresha be kugira ngo bubagire inama.

Akarere ka Kayonza ni ko kabereyemo iri sanganya



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)