Padiri Ndekwe wari ukuze kurusha abandi Bapadiri mu Rwanda yatabarutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padiri Charles Ndekwe yari na we mupadiri umaze igihe kinini mu bupadiri kuko yari abumazeho imyaka 65, akaba yari amaze igihe ari mu kiruhuko cy'izabukuru muri Diyoseze ya Kabgayi.

Yitabye Imana nyuma y'imyaka ibiri Musenyeri Eulade Rudahunga wari we mupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda na we atabarutse kuko yapfuye muri 2019 ubwo yari afite imyaka 97.

Padiri Ndekwe watangiriye urugendo rwo kwiha Imana mu Iseminari Nto ya Kabgayi, mu 1956 agahabwa Ubusaserdoti ari uwa 120 mu Banyarwanda bose babuhawe.

Mu biganiro yagiye agira akiri mu mwuka w'abazima, yakundaga kuvuga ko yizeye kuzasanga Imana mu Ijuru.

Yakunze kunenga abapadiri bari bakomeje gusaba ko bakwemererwa gushaka abagore, akavuga ko byaba ari amahano ndetse ko byaba ari ukuyoboka Satani.

Muri 2017 ubwo Kiliziya Gatulika yizihizaga yubile y'imyaka 100 y'Ubusaserdoti, Padiri Charles Ndekwe na Musenyeri Eulade Rudahunga [yari akiriho] bari bahawe impano y'inka na Bibiliya nko kubashimira nk'abantu bamaze igihe kinini mu busasiridoti mu Rwanda.

Aha ni mu kwizihiza Yubile y'Imyaka 100 y'Ubusaseridoto mu Rwanda ubwo Perezida Kagame yashimiraga Abapadiri babumazemo igihe kinini mu Rwanda
[Uyu ni Musenyeri Eulade]

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Padiri-Ndekwe-wari-ukuze-kurusha-abandi-Bapadiri-mu-Rwanda-yatabarutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)