Rubavu: Umwana w'imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura bwa kabiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana saa Tanu z'amanywa kuri iki Cyumwer, tariki ya 28 Werurwe 2021, ni bwo uyu mwana yagerageje kwiyahura ariko abaturage ku bufatanye na Dasso na Polisi bamumanura mu giti atarashiramo umwuka.

Uyu mwana yafashe icyemezo cyo kwimanika nyuma y'uko yari amaze gucyahwa n'ababyeyi be bamuziza gutera amabuye imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Gisenyi.

Ni igikorwa atakiriye neza ndetse yahise afata inzira ajya kurira igiti yiziritse umugozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney, mu kiganiro na IGIHE yemeje ko aya makuru ari impamo.

Ati 'Hari abana bateye amabuye imbangukiragutabara yo kwa muganga, umwe muri bo yacyashywe n'umubyeyi we, umwana ahita agenda yurira igiti cy'umuvumu afite umugozi mu ijosi. Bamuhamagaraga ngo amanuke akanga. Twahise dutabara hamwe na Dasso na Polisi abaturage barurira baramufata baramumanura.''

Yasabye abaturage kwirinda gukubita abana cyangwa kubacyaha bababwira nabi ahubwo ko bajya babaganiriza igihe bakoze amakosa.

Si ubwa mbere uyu mwana agerageje kwiyahura kuko n'ikindi gihe yanyweye umuti wa tiyoda nyuma yo gukeburwa kubera amakosa yari yakoze.

Nyuma yo kumanurwa mu giti, uyu mwana yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi kugira ngo aganirizwe hamenyekane impamvu nyakuri yamuteye kwiyahura.

Mu Karere ka Rubavu hakunze kugaragara abantu biyahura ariko akenshi ugasanga nta mpamvu zigaragara zabiteye kuko bamwe biterwa n'amadeni cyangwa amakimbirane yo mu miryange nko gucana inyuma kw'abashakanye.

Umwana w'imyaka 14 yamanuwe mu giti agerageza kwiyahura ku nshuro ya kabiri
Uyu mwana yuriye igiti afite umugozi yashakaga kwizirika mu ijosi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umwana-w-imyaka-14-yamanuwe-mu-giti-agerageza-kwiyahura-bwa-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)