Aba bayobozi bakekwaho kuba barakubise uriya muturage tariki 25 Ukuboza 2020 bakamuvuna igufwa bikaba byaramuviriyemo ubumuga kuko ubu bamushyizemo inyunganirangingo (Tije).
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bantu bombi bari mu maboko y'uru rwego ndetse ko dosiye yabo iri gukorwaho kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uyu muvugizi wa RIB avuga ko ibijyanye n'ubumuga buvugwa kuri uriya muturage, bizemezwa n'inzego z'ubuvuzi kuko ari zo zibifitiye ububasha.
ITEGEKO RIVUGA IKI ?
Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, Ingingo yaryo ya 121 ifite umutwe ugira uti 'Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake'
Iyi ngingo igira iti 'Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw'umubiri gukora no gutakaza igice cy'umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n'itanu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.'
UKWEZI.RW