Rubavu: Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka -

webrwanda
0

Iyi miyoboro mishya yubatswe muri Rubavu izakwirakwiza amashanyarazi ku ntera ingana n’ibilometero bisaga 109 maze ihe umuriro ingo 8,076.

Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yasobanuye ko uwo mushinga wahuriweho n’abafatanyabikorwa

Yagize ati “Uyu ni umushinga twatewemo inkunga na Banki y’Isi, ukaba warakorewe mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Turere twa Burera na Rulindo. By’umwihariko hano muri Rubavu wibanze ku duce duherereye kure y’imiyoboro isanzwe y’amashanyarazi.”

Butera avuga ko ubu mu Karere ka Rubavu ingo zifite amashanyarazi zigeze ku ijanisha risaga 78%, ubariyemo izifite akomoka ku muyoboro mugari ndetse n’izikoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “Dufite icyizere ko bitarenze umwaka wa 2024 tuzaba twarangije guha ingo zose umuriro, kuko ahantu dusigaje kugeza amashanyarazi ni hato kandi dufite imishinga myinshi izadufasha kubaka indi miyoboro”.

Abamaze guhabwa amashanyarazi basabwe n’ibyishimo

Bamwe mu bamaze kuganura ku mashanyarazi begerejwe, bavuga ko bishimira intambwe bateye kuko bayitezeho byinshi kandi bakaba bavuye mu icuraburindi.

Hakizimana Gilbert utuye mu Kagari ka Gatovu mu Murenge wa Nyundo, ufite uruganda ruto rukora imigati avuga ko atarabona amashanyarazi yagorwaga no gukora mu masaha y’ijoro.

Ati “Tutarabona amashanyarazi twakoreshaga moteri ya mazutu ikaba ari yo ikoresha imashini ikora amandazi. Kuva aho mboneye amashanyarazi, nahise ntumiza imashini ikoresha amashanyarazi. Ubu igihombo naterwaga no kugura mazutu kizagabanuka, kuko ku munsi nakoreshaga mazutu ya 7.500 Frw ariko ubu ku mashanyarazi nzajya nkoresha atarenze 3000 Frw. Harimo inyungu.”

Yavuze ko yagorwaga no gukoresha imashini za EBM atanga inyemezabuguzi ku bakiliya be, ariko ko ubu afite amashanyarazi bizamworohera gukora inyemezabuguzi.

Ati “Mu buzima busanzwe mu rugo, nabwo wasangaga tugorwa no gusharija telefoni, gutera ipasi ndetse no gucana mu nzu nijoro, mbese byoroheje ibintu byinshi.”

Nzabanita Evariste utuye mu Mudugudu wa Busheru mu Murenge wa Nyundo akaba akora ubucuruzi burimo resitora, gusharija telefoni n’ibindi bitandukanye, yatangiye kungukira ku mashanyarazi.

Ati “Ndashima ubuyobozi bwaduhaye amashanyarazi. Nta kibazo tugifite ubu turacana amatara nijoro, tugasharija telephone, ndetse ubu njye natangiye kubona inyungu kuko ibikoresho byanjye ndabicomeka ngakora nta mbogamizi.”

Ukozivuze Jean Claude wo mu Mudugudu wa Bushari uherereye mu Murenge wa Nyamyumba, yavuze ko batarabona umuriro hari byinshi bahombaga.

Ati “Twasaga n’aho turi mu mwijima. Twakoraga urugendo rw’isaha kugira ngo tujye kwiyogoshesha. Nkanjye nari mfite inzu nubakaga, kugira inzugi zingereho byarampenze cyane kuko nagiye kuzikoresha kuri mu gace ka “brasserie”. Kuba tubonye umuriro biradushimishije cyane kuko ntituzongera guhendwa.”

Hitimana Prosper avuga ko umuriro uzafasha abana be gushaka imibereho bihangira imirimo.

Ati “Mfite abana barangije kwiga ariko batagira imirimo. Umwe yakogosha, undi akaba yadoda. Nk’ubu hari umwana w’umukobwa naguriye imashini yo kudoda, ariko kubera ko nta matara, ntiyabonaga uko areba nijoro ari kudoda. Ubu rero abana banjye nzabasaba kwihangira imirimo, hanyuma mbafashe kubona ibikoresho bikenewe.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 59.7% harimo izigera kuri 43.8% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.9% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

Nyuma yo kugezwa umuriro muri aka gace, hatangiye kubakwa ibikorwa remezo
Imibereho y’abatuye ingo zisaga 8.100 ziri kugezwaho amashanyarazi yatangiye guhinduka
Umuyobozi w’Ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, Butera Laurent, yavuze ko imiyoboro iri kubakwa i Rubavu izaha umuriro ingo 8,076



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)