Raporo : Inzobere zasanze u Bufaransa bwaragize uruhare ndengakamere muri Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi raporo yashyikirijwe Perezida Emmanuel Macron ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, ivuga ko leta ya kiriya gihugu yagize 'uruhare mpurirane kandi ruremereye muri Jenoside.

Ivuga ko ko u Bufaransa bwijanditse muri politiki, mu miyoborere y'igisirikare n'ububanyi n'amahanga by'u Rwanda muri biriya bihe.

Iyi rapori igizwe na paji zisaga 1 000, ivuga ko ibitekerezo bya Perezida bya François Mitterrand n'abajyanama be, bakoresheje ibitekerezo bibi mu butegetsi bw'u Rwanda.

Ikinyamakuru Le Monde cyanditse bimwe mu bikubiye muri iyi raporo, kivuga ko yanzura igira iti "ikibazo cy'u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, u Bufaransa butsinzwe..."

Gusa iyi raporo ivuga ko ntabimenyetsi bishingiye ku mategeko bigaragaza ruriya ruhare.

Ikomeza igira iti "Kuri ibyo wakumva ko habayeho ubushake bwo kwifatanya n'umugambi wa jenoside, [ariko] nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza."

Gusa ngo u Bufaransa bwakomeje kuba hafi y'ubutegetsi bw'u Rwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari aho igira iti 'Bwakomeje (u Bufaransa) gufunga amaso ku itegurwa rya jenoside ryakorwaga n'abahezanguni kurusha abandi muri ubwo butegetsi."

Na none kandi iyi raporo yambura icyasha ingabo zari muri 'Opération Turquoise', ikavuga ko u Bufaransa bwazohereje butinze ariko ko zarokoye abantu benshi.

Iyi raporo kandi ivuga ko ubutegetsi bw'u Bufaransa bwatinze kwitandukanya na Leta y'inzibacyuho yakoze Jenoside ndetse bukanakomeza kubangamaira FPR-Inkotanyi.

Ziriya nzobere zanzuye zivuga ko zabonye "Uruhare mpurirane, rukomeye kandi rugaragara cyane ku ruhande rwa Leta y'u Bufaransa."

U Rwanda rwayakiriye neza

Nyuma y'uko iriya raporo ishyizwe hanze, Guverinoma y'u Rwanda na yo yasohoye itangazo, rivuga ko yakiriwe neza ndetse ko igaragaza intambwe mu kwemera uruhare rw'u Bufaransa mu ri Jenoside.

Guverinoma y'u Rwanda kandi na yo yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere, izashyira hanze raporo y'ubushakashatsi bwakozwe ku busabe bw'u Rwanda.

U Bufaransa na bwo bwizeye impinduka nziza mu mubano w'ibihugu byombi

Guverinoma y'u Bufaransa na yo yatangaje ko ibikubiye muri iriya raporo byitezweho guhindura byinshi mu mubano w'u Rwanda na kiriya gihugu wakunze kugenda uzambywa no kuba cyarashinjwaga kugira uruhare muri Jenoside na cyo kigakunda kwihagararaho kibihakana.

Franck Paris usanzwe ari mujyanama mu biro bya Perezida Emmanuel Macron ku bijyanye na Afurika, yavuze ko hazabaho ibiganiro ku bikubiye muri iriya raporo.

Uyu mujyanama kandi yavuze ko iyi raporo izatuma havaho ukudahuza hagati y'ibihugu byombi ku buryo byitezwe ko umubano wabyo uzarushaho kugenda neza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Raporo-Inzobere-zasanze-u-Bufaransa-bwaragize-uruhare-ndengakamere-muri-Jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)