Platini umaze iminsi ategura ubukwe mu ibanga yasezeranye mu mategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi utarakunze kuvuga byinshi ku rukundo rwe, yasezeranye n'uyu mukunzi we mu ibanga n'ubundi kuko byari bizwi n'inshuti ze za hafi.

Platini usigaye witwa P. yatangaje ko uyu mukunzi we bamaze imyaka bari mu rukundo rufite intego rwo kuzabana nk'umugore n'umugabo.

Avuga kandi ko uku kwezi kuzasiga n'indi mihango ibaye, kuko bateganya gukora ubukwe tariki 27 z'uku kwezi.

Nemeye Platini wamenyekaniye mu itsinda rya Dream Boyz ubwo yaririmbanaga na mugenzi we Mujyanama Jean Claude uzwi nka TMC ubu uzigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Platini yakunze kuvugwaho urukundo n'abakobwa banyuranye ariko we akabihakana gusa akavuga ko igihe nikigera abantu bazamenya ukuri k'uwo yihebeye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Platini-umaze-iminsi-ategura-ubukwe-mu-ibanga-yasezeranye-mu-mategeko-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)