Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame asanzwe ari Umuyobozi w'Akanama k'abakuru b'ibihugu kiga ku cyerekezo cy'urwego rw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), umwanya yagiyeho mu mwaka wa 2020.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira Mayaki mu Biro bye.

Yagize ati 'Inama y'ingirakamaro uyu munsi na @NEPAD-Mayaki. Afite ubunararibonye uburambe n'ibitekerezo bishya'.

AUDA-NEPAD ni umuryango w'iterambere washinzwe mu 2001, ugamije iterambere rya Afurika binyuze mu guhuza ibikorwa by'imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe, ndetse no guteza imbere ingamba z'iterambere zizageza Afurika ku ntego z'iterambere zizwi nka Agenda 2063.

Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y'ingenzi ihuriweho n'ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n'ubunararibonye hagati y'ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri Agenda 2063 zigerwaho.

Uyu muryango ufite icyicaro muri Afurika y'Epfo.

Perezida Kagame yakiriye Mayaki uyobora AUDA-NEPAD
Perezida Kagame yavuze ko Mayaki afite ubunararibonye buri ku rwego rwo hejuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umuyobozi-mukuru-wa-auda-nepad

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)