Ibyishimo ku bakorera mu cyanya cyahariwe inganda bakingiwe Covid-19 (Amafoto) -

webrwanda
0

Ibikorwa byo gukingira mu Mujyi wa Kigali byakorewe mu bice bitandukanye birimo icyanya cyahariwe inganda i Masoro, muri Kigali Arena ahakingirirwaga abihaye Imana n’abakorera imiryango itegamiye kuri Leta.

Hari kandi i Gikondo ahasanzwe hakorerwa imurikagurisha, hakingiriwe abakora muri sosiyete zishinzwe umutekano ndetse no ku Gisozi hakingiriwe abakorera mu gakiriro kaho.

Ibi byiciro byose byakingiwe muri Kigali ni abantu 4196. Abakingiwe bavuze ko babyishimiye cyane kandi ko bigiye kubafasha mu bikorwa byabo.

Umunya-Mali, Soumana Abdoulaye Djiro, ukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro yagize ati “Nkurikira imbuga nkoranyambaga zitandukanye, nabonye ko na Perezida yakingiwe. Ntekereza ko u Rwanda ari igihugu cyita ku baturage, kandi gitekereza aho igihe cyigeze. Nishimiye gukingirwa kandi bigiye kudufasha mu mikorere yacu.”

Uwitwa Musabyimana we yavuze ko nyuma yo gukingirwa yabonye itandukaniro ku bihuha yumvaga bivugwa ku rukingo.

Ati “Ndumva nta kibazo mfite mu mubiri, nabyakiriye neza. Twari dukeneye gukingirwa kuko turi benshi. Gukingirwa bizadufasha kurushaho gukora imirimo yacu neza. Maze kubona ko ibihuha bavugaga ku rukingo nta shingiro bifite, ubu meze neza rwose.”

Uretse abakorera mu gace kahariwe inganda i Masoro n’abakorera mu gakiriro ka Gisozi bagera kuri 400 bakingiwe, bavuze ko bigiye kubashoboza gukora ibikorwa byabo bya buri munsi nk’abahura n’abantu benshi nk’uko Nsabimana Vincent yabigarutseho.

Ati “Babanje kutwigisha kandi urukingo rudufitiye inyungu nyinshi. Numvaga ko baramutse bankingiye nababara ariko ntabwo ari ko biri. Bigiye kudufasha gukora tutishisha, birumvikana duhura n’abantu benshi ariko n’ingamba zo kwirinda tuzakomeza kuzubahiriza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yavuze ko kuba abacuruzi bakingiwe bigiye kubabera urufunguzo rw’ubukungu mu bucuruzi bwabo, yemeza ko kandi ibikorwa byo gukingira muri uwo murenge bikomeje kugenda neza.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibikorwa byo gukingira mu byiciro binyuranye biri kugenda neza kandi ko bagiye gukomereza mu byiciro birimo abakora ibikorwa by’irondo ry’umwuga, ubwubatsi ndetse n’abacuruzi bacikanywe.

Yongeye kwibutsa abaturage ko gukingirwa bidakuyeho ingamba zo kwirinda Covid-19, ashimangira ko nibigenda neza icyorezo kizatsindwa bidatinze.

Ati “Abaganga batubwira ko gukingirwa bidakuraho za ngamba zo kwirinda, ahubwo dukomeze kuzikaza kurushaho, gukingirwa ntibivuze ko utarwara ahubwo uba wubatse imbaraga z’umubiri ku buryo atazahazwa nayo.”

U Rwanda rumaze gukingira abaturage basaga 250.000 mu byiciro bitandukanye kandi ibikorwa byo gukingira birakomeje. Rwifuza ko nibura muri Kamena 2022 rwazaba rumaze gukingira abantu miliyoni 7,8.

Abacunga umutekano bakingiwe ni 1250
Abacuruzi babanzaga gusobanurirwa ibigomba gukurikizwa
Abaganga bakingiraga babanzaga kuganiriza aba bakozi
Abahinde bakorera i Masoro bakingiwe Covid-19
Abahinde ni bo biganje mu bakorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Abakingiwe babanzaga gutegereza iminota 15 harebwa niba nta kibazo urukingo rwabagiraho
Abakingiwe bashimiye Guverinoma y'u Rwanda ko yabazirikanye
Abakingiwe bishimiye iki gikorwa
Abakora ibikorwa by'umutekano batekerejweho
Abakora mu nganda biganjemo abakiri bato
Abakorera mu gakiriro ka Gisozi bari bitabiriye ibikorwa byo gukingira
Abihayimana nabo bakingiwe Covid-19 mu ba mbere
Abihayimana bo mu matorero atandukanye bamaze guhabwa urukingo
Impamvu yo gukingira abacunga umutekano ni uko bahura n'abantu benshi
Mbere yo gukingirwa basobanurirwaga byimbitse iby'uru rukingo
Muganga yasobanuriraga umukozi wo mu nganda ibikubiye mu nyandiko agiye kuzuza
Aba bacuruzi bavuze ko bigiye gutuma bacuruza bizeye ko ubuzima bwabo bumeze neza
Hakingiwe abakozi bakorera mu nganda kubera ko bahura n'abantu baturutse mu bice bitandukanye
I Gikondo ahasanzwe habera EXPO niho habereye ibikorwa byo gukingirira abacunga umutekano



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)