Patrick Nkundabose wamamaye muri Alarm Ministries arakataje mu muziki we bwite -

webrwanda
0

Uyu mugabo umaze igihe kinini atuye i Burayi muri Suéde, kuva yagera muri iki gihugu yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite umusubirizo, ahereye ku yo yise ‘Ndi ubuhamya’, ‘Amaraso Ya Yesu’ aheruka gushyira hanze afatanyije Keila na ‘Atawale’ yitegura gushyira hanze ndetse n’izindi.

Uyu muramyi yabwiye IGIHE ko yatangiye guhimba indirimbo zitandukanye ze bwite mu myaka yashize ndetse mu 2015 akirangiza kaminuza akaba aribwo yahimbye iyo yashyize hanze mu minsi ishize yise ‘Ndi ubuhamya’.

Ati “Ni indirimbo nanditse mu 2015 nkirangiza ishuri rya Kaminuza, ndebye uko ubuzima bwanjye bumeze mbona ni ubuhamya ku bwa Yesu. Impamvu yanteye kwandika iyi ndirimbo, nshaka kubwira abantu ko ibyo turi byo ubu twabigizwe nawe, ibyo dufite tubihabwa nawe.”

Yakomeje avuga ko ari kugenda ashyira hanze ibihangano kuko yumva hari icyo Imana yamushyizemo agomba gukomeza gusangiza abakunzi be n’abakunzi b’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

Ati “Hari icyo Imana yanshyize ku mutima nifuza gusangiza abantu umunsi ku wundi. Niteguye kuvuga ubutumwa kandi nshaka gukomeza kusa ikivi cya ba sogokuru. Ndumva hari byinshi mfite mu mutima bikwiriye kumvwa n’Isi yose. Mfite indirimbo nyinshi ngiye gushyira hanze mu bihe biri imbere bitandukanye.”

Patrick Nkundabose aheruka mu Rwanda mu ntangiriro za 2020. Hari nyuma y’imyaka itatu n’amezi abiri byari bishize atahagera. Icyo gihe yari yitabiriye igiterane cy’urubyiruko rwa Foursquare Gospel church, yahuriyemo na Pastor Wilson Bugembe umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri Uganda.

Patrick Nkundabose azwi cyane nk’umwe mu bayobozi b’imiririmbire muri Alarm Ministries, yamamaye atera indirimbo zitandukanye z’iyi korali ifite amateka mu Rwanda no hanze. Azwi mu ndirimbo zayo nka ‘Hariho impamvu’ n’izindi zitandukanye zakunzwe.

Reba zimwe mu ndirimbo za Nkundabose

Reba ‘Hariho impamvu’ imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries, Nkundabose yamenyakanyemo cyane

Nkundabose afite gahunda yo gusangiza Isi icyo Imana yamushyize ku mutima
Nkundabose yamamaye muri Alarm Ministries atera indirimbo zitandukanye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)