Padiri Charles Ndekwe wari ukuze kurusha abandi yasezeweho bwa nyuma (Amafoto) -

webrwanda
0

Urupfu rwa Padiri Ndekwe wari ukuze kurusha abandi, rwamenyekanye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 18 Werurwe 2021, rwemejwe n’Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, aho yanatangaje ko yitabye Imana afite imyaka 96 azize uburwayi.

Uretse kuba yari akuze cyane, Padiri Ndekwe yari anamaze igihe kirekire mu muhamagaro kuko yatangiriye umuhamagaro we mu Iseminari Nto ya Kabgayi mu 1956, ari nabwo yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti, akaba yitabye Imana abumazemo imyaka 65 ndetse akaba yarabuhawe ari umusaserodoti wa 120 mu Banyarwanda babuhawe kuva mu 1917.

Igitambo cya Ukarisitiya cyabaye kuri uyu munsi cyo gusezera kuri Padiri Ndekwe, cyayobowe na Musenyeri wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, kiba kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021.

Abafashe amagambo bose, bagarutse ku butwari n’ubudahemuka bwaranze Padiri Ndekwe mu muhamagaro yamazemo imyaka 65.

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Mbonyintege, yavuze ko kiliziya ibuze intungane ndetse akaba umupadiri wamenye Imana, wari uzi kubana na buri wese kandi agaharanira kuba intahinyuka kuri Kirisitu yamenye no kuba intangarugero mu migenzereze ye ya buri munsi.

Yongeyeho ko nta muntu wigeze agana Padiri Ndekwe ngo atahe amara masa, ahubwo ko yamuhaga impamba y’impanuro zo kumuherekeza mu buzima bwe bwa buri munsi, bitewe n’igice cy’ubuzima abarirwamo.

Ati "Turi hano ku bw’umuvandimwe wacu watuvuyemo, kiliziya ibuze umupadiri w’intungane wamenye Imana, uzi kubana neza n’abandi kandi waharaniye kuba intahinyuka kuri Kirisitu kuko yabaye intagereranwa. Ntawigeze amugana ngo atahe amara masa, kuko yarakuganirizaga, akaguha impamba y’impanuro zo kuguherekeza mu buzima bwawe bwose".

Kagaba Appolinaire wari uhagarariye umuryango, akaba murumuna wa Padiri Ndekwe wo kwa se wabo, yavuze ko badashidikanya ko roho ye yasanze Imana kuko Padiri Ndekwe yaranzwe no gukora neza imirimo yatorewe na nyagasani.

Yagize ati "Ntabwo dushidikanya ko roho ye yisangiye Imana, kuko mu buzima bwe yaharaniye gukora neza imirimo ya gisaseridoti. Yatowe na nyagasani ndetse akomeza no gufasha abandi agamije ineza ikwiye umuntu wamenye Imana".

Musenyeri Anaclet Pasteur wavuze mu mwanya w’abandi basaseridoti ba Diyosezi ya Kabgayi, yavuze ko Padiri Ndekwe yaranzwe no kwicisha bugufi kandi yababereye umubyeyi, kandi ko yafashije Kiliziya mu bihe bikomeye igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati "Mu buzima bwe, yaranzwe no kwicisha bugufi kandi yabereye bose umubyeyi, akabereka ko nta cyaruta urukundo. Yanafashije Kiliziya mu bihe byiza n’ibibi, anabasha guca mu mateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo, adukangurira kugaragariza urukundo abatugana nk’umurage mwiza adusigiye wo gukunda bose ntacyo ugendeyeho".

Perezida w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, Musenyeri Philippe Rukamba akaba n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, yavuze ako Kiliziya ibuze Umupadiri mwiza kandi wari inyangamugayo.

Mu ishyingurwa rya Padiri Ndekwe hari Abihayimana, abakirisitu ndetse n’abanyeshuri yigishije barimo na Bernard Makuza, wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Uko byari byifashe mu muhango wo gushyingura Padiri Ndekwe
Cardinal Antoine Kambanda yari yitabiriye uyu muhango
Abihayimana bashyira indabo ku mva ya Padiri Ndekwe
Abihayimana bari bitabiriye uyu muhango wo gushyingura Padiri Ndekwe
Padiri Ndekwe niwe wari mukuru mu Bapadiri bose mu Rwanda
Padiri Ndekwe yashyinguwe mu cyubahiro
Padiri Ndekwe yashimiwe ubutwari bwamuranze mu myaka yose y'ubuzima bwe
Padiri Ndekwe yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Mbere
Abo mu muryango wa Padiri Ndekwe bari bitabiriye uyu muhango
Ubwo abasenyeri bashyiraga indabo ku mva ya Padiri Ndekwe
Uyu muhango wabaye hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Ababikira bari bitabiriye uyu muhango
Ubwo Bernard Makuza yashyiraga indabo ku mva ya Padiri Ndekwe wamwigishije
Ubwo umurambo wagezwaga muri Kiliziya mbere yo gushyingurwa
Abitabiriye uyu muhango bari bicaye bahanye intera hagati yabo
Byari agahinda ku nshuti n'imiryango



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)