Intore ibyina neza, isohoka ibyina - Minisitiri Gatabazi avuga ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze basoje manda -

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, na Guverineri mushya Gasana Emmanuel uherutse gushyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

Uyu muhango wabereye ku biro by’Intara y’Iburasirazuba biherereye mu Karere ka Rwamagana, witabirirwa n’abayobozi b’uturere twose uko ari turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.

Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena iherutse kuvuga ko amatora y’inzego z’ibanze yari kuba muri Gashyantare uyu mwaka yasubitswe bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi n’u Rwanda muri rusange.

Abayobozi b’uturere ndetse n’abandi batandukanye bari barangije manda basabwe kuguma mu mirimo yabo kugeza igihe hazabera amatora.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko hari abayobozi b’uturere bajenjeka mu kazi bitewe n’uko bumva ko manda yabo yarangiye, akaba yabibukije ko Intore ibyina neza isoza ibyina ari nayo mpamvu nabo bagomba gukomeza gukorana imbaraga mu kazi kabo.

Ati “Uyu munsi ba Meya bari mu nzibacyuho kubera ikibazo cya COVID-19 tumazemo iminsi, gusa nta nzibacyuho iba mu kuyobora, inzibacyuho twayigize nyuma yo kwibohora, intore iyo ibyina isohoka ibyina, nta ntore itera umugongo aho yabyiniraga irinda isohoka ibyina.”

Yakomeje agira ati “Hari abantu bamwe bicara ugasanga bararangije kuvaho, bari kuganya ko bendaga kurangiza manda yabo, ibyo mubireke mugerageze muzamure icyizere cy’abayobozi bari hasi kuva ku Mudugudu mubabwire ko uko intore isoza neza ari nako abantu baba biteguye kuyikomezanya.”

Yavuze ko hari abayobozi barangije manda bakora amakosa ngo kuko bumva batazasubizwa ku buyobozi, abibutsa ko bakiri mu nshingano kandi bakwiriye kuzikora neza kurushaho.

Ati “Urakora ifirimbi ya nyuma ikavuga uri mu kazi nawe bikagutera ishema ko wakoze kuko uba warakoreye neza abaturage, ba Meya mujye mu ngamba muganire n’abo mukorana, ntabwo mukwiriye kwibarira amezi mu gihe icyatumye amatora ahagarikwa kitaravaho.”

Minisitiri Gatabazi yibukije aba bayobozi ko nubwo bava mu nshingano bakajya gukora mu bindi akenshi usanga bifite aho bihuriye n’abaturage asaba abayobozi b’uturere tw’Iburasirazuba gufatanya na Guverineri mushya babonye Gasana Emmanuel bagahanga udushya tuzanira iterambere n’imibereho myiza abaturage.

Minisitiri Gatabazi kandi yijeje uyu muyobozi ubufasha bwose kugira ngo ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage muri manda ye y’imyaka irindwi bishyirwe mu bikorwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari kurangiza manda basa n’abacitse intege



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)