Nyarugenge: Abagize Dasso bubakiye inzu umukecuru wabanaga n’amatungo -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu abagize urwo rwego bakorera muri aka Karere ka Nyarugenge bakoze igikorwa cyo kubakira uwo mukecuru wo mu murenge wa Mageragere, inzu y’ibyumba bitatu n’ubwiherero.

Uyu mukecuru Mukampogozi, aho yari acumbitse ni naho yabanaga n’inka ye yahawe muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda.

Abagize DASSO bavuga ko iki gikorwa bakoze ari kimwe mu byo bakora rimwe mu mwaka bagamije gufasha abaturage batishoboye.

Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu, yabwiye IGIHE, ko yishimiye kuba ari kubakirwa inzu kuko yahoraga yimuka ntaho kuba afite.

Ati “ Ndishimye cyane kandi cyane kuko nabanaga n’inka yanjye. Aho nari ncumbitse inzu nari mfite yari yarasenyutse kandi n’aho nari ncumbitse ubu havaga, mbese nari mbayeho nabi njye n’abana banjye n’abuzukuru.”

Yashimiye abagize DASSO bamwubakiye, avuga ko kuba agiye kubona inzu ye bwite bizamufasha gutera imbere kuko yagorwaga no kubona amafaranga yo kwishyura inzi yari acumbitsemo.

Umunyamabanag Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yavuze ko ari amahirwe kuri uyu mukecuru kuko agiye kubona aho akinga umusaya.

Ati “Ari muri ba bandi bari bagaragaje ko badafite aho kuba, ni muri urwo rwego ku bufatanye na DASSO twamwubakiye inzu kugira ngo na we agire aho kuba. Kugeza ubu tumaze kubaka inzu 16 muri ubu buryo z’abatishoboye ku buryo dufite gahunda yo kuzubaka izindi 24 zisanga izi kuko twihaye intego y’uko uyu mwaka uzarangira nta nzu zimeze nka nyakatsi ziri muri uyu murenge wacu.”

Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, yavuze ko buri mwaka bakora ibikorwa byo gufasha abaturage mu rwego rwo gufasha Leta kwesa imihigo.

Ati “Iyi nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice kandi nyuma tuzamwubakira n’ikiraro cy’inka kuko we yabanaga n’inka aho yari acumbitse. Buri mwaka tugira igikorwa dukorera abaturage mu rwego rwo kunganira Leta kwesa imihigo iba yarahize nko kwishyurira mituweli abaturage cyangwa kuboroza inka.”

Yongeyeho ko iyi nzu nimara kuzura, uyu mukecuru bazamugurira ibikoresho byo mu nzu ndetse n’ibiribwa kugira ngo ayibemo neza.

Bamwe mu bahagarariye DASSO mu Mirenge y'Akarere ka Nyarugenge bose bakoze umuganda wo kubakira uyu mukecuru
Abagize DASSO bavuze ko ari ishema kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
JPEG - 91.4 kb
Gitifu wa Mageragere Ntirushwa Christophe (wambaye orange) yifatanyije n’abandi mu muganda
Mukampogazi Jacqueline wubakiwe inzu na DASSO yavuze ko ari inkunga ikomeye ku iterambere rye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)