Byari amarira n' agahinda mu muhango wo gusezera bwa nyuma John Magufuli, Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021,Abanyatanzania baraye batonze imirongo mu mujyi mukuru w'ubucuruzi wa Dar es Salaam basezera ku wahoze ari Perezida wabo John Magufuli watangajwe ko yapfuye ku itariki ya 17 y'uku kwezi kwa gatatu.


Uwamusimbuye Samia Suluhu Hassan ni we warangaje abandi imbere, isanduku irimo umurambo wa Magufuli yari yoroshweho ibendera ry'igihugu ijyanwa ku kibuga cya Uhuru Stadium aho abaturage bagiye kumusezeraho bwa nyuma mbere yuko ashyingurwa.

Ni umuhango witabiriwe n'ingeri zose uhereye ku Mukuru w'Igihugu wasimbuye Magufuli, Samia Suluhu Hassan, umugore wa nyakwigendera, abo mu muryango we n'abandi biganjemo abaturage basanzwe.

Perezida Samia ni we wabanje kunamira umurambo wa Magufuli yabereye Visi Perezida mu myaka itanu irenga, nyuma Minisitiri w'Intebe, Kassim Majaliwa, akurikiraho hamwe n'abandi bayobozi.

Abandi bantu bakomeye muri Tanzania na bo bunamiye umurambo wa Magufuli barimo Maria Nyerere, umugore wa Julius Nyerere wayoboye Tanzania.

Byari agahinda muri stade yose, abantu bari barize yaba abakuru n'abato kimwe n'abandi b'ingeri zinyuranye. Hari ababyeyi bananiwe kwihangana bafatwa n'ihungabana ku buryo bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubufasha bwisumbuyeho.

Magufuli yaguye mu bitaro byitwa Mzena ku wa 17 Werurwe mu Mujyi wa Dar es Salaam aho yari ari kwitabwaho kuva ku wa 14 Werurwe 2021. Yishwe n'indwara z'umutima yari amaranye imyaka 10.

Abanyapolitike batavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko Magufuli, wari ufite imyaka 61, yishwe na Covid-19, ariko ibi ntabwo byemejwe.

Abenshi baje bitwaje amafoto ya John pombe Magufuli bakundaga.


Hagaragaye umubare munini w'abasirikare baje guherekeza bwa nyuma uwari umugaba mukuru w'ikirenga wabo.


Ababyeyi bananiwe kwihangana bafatwa n'ihungabana muhango wo gusezera bwa nyuma kuri perezida wabo bakundaga Magufuli


Isanduku irimo umurambo wa Perezida Magufuli yanyujijwe mu mihanda yo mu mujyi wa Dar es Salaam



Source : https://impanuro.rw/2021/03/21/byari-amarira-n-agahinda-mu-muhango-wo-gusezera-bwa-nyuma-john-magufuli-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)