Ndi i Mageragere ariko nkunda Leta- Nkubiri ngo yihimuweho n'abo yanze gushyigikira mu mafuti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyemari waburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, yari kuri gereza ya Nyarugenge (Mageragere) aho afungiye, yongera guhakana ibyaha ashinjwa, avuga ko yazize kwihimurwaho n'abo ngo yanze gushyigikira mu mafuti.

Yagize ati 'Hari abantu banyihimuraho kuko nerekanye amafuti yabo Leta igashyiramo Inkeragutabara bigahagarara.'

Nkubiri yavuze ko bamwe mu bakozi b'Iigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), nk'ushinzwe amafumbire n'Umuyobozi Mukuru muri Minagri ushinzwe iterambere ry'ubuhinzi, Charles Murekezi, bakwiye guhamagazwa muri uru rubanza.

Uyu munyemari wageza ifumbire ku bahinzi, yongeye kuvuga ko hari uburiganya bukorwa mu bucuruzi bw'amafumbire ndetse ko yazize kubigaragaza kugira ngo afashe Leta kubona amafaranga yayo yibwa muri buriya buriganya.

Nkubiri wavugaga ko n'ubu yagakwiye kuba ari kumwe na Leta kugira ngo ayigaragarize kiriya gihombo iterwa n'abo avuga ko bakoze amanyaga, yagize ati 'Ndi i Mageragere ariko Leta ndayikunda.'

Uburyo bwa Nkunganire busanzwe bukoreshwa mu gufasha abahinzi kubona ifumbire, Leta yishyurira umuturage 40% mu gihe andi 60% ari we uyitangira.

Muri iyi gahunda, kompanyi ya ENAS ya Nkubiri ni yo yari ifite isoko ryo kugeza ifumbire ku baturage, akaba yarajyaga kwishyuza muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yitwaje urutonde rw'abahawe ifumbire.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nkubiri yabeshye ko hari abaturage batamwishyuye bigatuma na we atishyura MINAGRI ndetse ko hari abagaragaraga ku rutonde rw'abo yahaye inyongeramusaruro nyamara ntabyabayeho.

Ubushinjacyaha bushingira ku buhamya bw'abari ku rutonde ko bahawe inyongeramusaruro, bavuze ko batigeze bazibona.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ndi-i-Mageragere-ariko-nkunda-Leta-Nkubiri-ngo-yihimuweho-n-abo-yanze-gushyigikira-mu-mafuti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)