Musanze: Umugabo yafatanywe udupfunyika dusaga 2500 tw'urumogi arujyanye i Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rumogi rwafatiwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge mu Mudugudu wa Rukoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 10 Werurwe 202.

Uyu mugabo yavuze ko yarukuye mu Karere ka Nyabihu aruguze n'abantu barumugemurira kandi ko atari ubwa mbere arujyana muri Kigali n'ubwo azi neza ko amategeko atamwemerera gutunda no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati "Nari ndukuye i Nyabihu ndujyanye Kigali, ndarurangura. Si ko kazi kanjye ka buri munsi ariko ndabizi ko bitemewe kurutwara.''

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uyu mugabo yafashwe, binyuze mu mikoranire myiza y'inzego.

Yagize ati 'Uyu mugabo yafashwe ku bufatanye bw'abaturage batanze amakuru ndetse n'izindi nzego za leta dukorana mu kurwanya ibiyobyabwenge.''

Yasabye urubyiruko n'abandi bijandika mu biyobyabwenge inama yo kubireka kuko byangiza ubuzima.

Ati 'Ubutumwa dutanga ni uko abaturage usanga babifata nk'aho ari ibyaha byoroheje kandi iteka rya Minisitiri w'Ubuzima rigena ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu bihambaye bityo ababikoresha, kubihinga, kubitunda no kubibika, ufashwe ahanishwa gufungwa burundu. Ibaze ko ushobora no kubikira umuntu agapfunyika kamwe cyangwa tubiri ugafungwa burundu.''

'Turasaba rero urubyiruko n'abandi bantu bose kumva uburemere bw'ibi bihano kandi RIB iraburira abantu bose ko itazihanganira ababa bakijandika mu ikoreshwa ry'ibi biyobyabwenge kuko ubushobozi, ubumenyi n'ubufatanye n'abaturage birahari bihagije kandi amayeri yose bakoresha arazwi.''

Umugabo wafatanywe urumogi acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza, mu gihe hari gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Udupfunyika dusaga 2500 tw'urumogi twari twashyizwe muri bafule za radio



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umugabo-yafatanywe-udupfunyika-dusaga-2500-tw-urumogi-arujyanye-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)