Abagororwa bagiye kujya bahabwa impamyabushobozi y’imyuga bigira muri gereza -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 ni bwo hatashywe ku mugaragaro amashuri 12 yubatswe muri gereza eshanu za Rubavu, Huye, Nyanza, Nyarugenge na Rwamagana. Aya mashuri yuzuye atwaye asaga miliyari 4 Frw arimo n’ibikoresho byayo, akaba yarubatswe ku nkunga ya Ambasade y’u Buholandi mu Rwanda.

Komiseri w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CGP George Rwigamba, yavuze ko aya mashuri azafasha abagororwa mu kugororoka neza ngo kuko mu kugorora habamo no kwigisha.

Yavuze ko kuri ubu icyiciro cya mbere kimaze amezi atandatu kiga imyuga itandatukanye muri izi gereza eshanu.

Mu gutoranya abagororwa biga iyi myuga, hagenderwa ku kuba umugororwa ashaka kwiga uwo mwuga n’ubumenyi asanzwe awufiteho.

Yakomeje agira ati “Kugira ngo tugorore neza umuntu ni uko agira ubumenyi burenze ubwo yari afite, ubu bumenyi ngiro rero butegura abantu kumenya icyo bakora bavuye hano ku buryo byabahesha ubuzima bakongera kugira ubuzima bwiza.”

Yavuze ko ubusanzwe abagororwa bigaga imyuga hakurikijwe iyabaga ihari kuri za gereza ariko ngo amashuri yafunguwe ni imyuga yemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Imyuga n’Ubumenyi ngiro aho kizajya kibaha n’impamyabushobozi zemewe.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’Ubumenyi ngiro, Umukunzi Paul, yavuze ko ubusanzwe abagororwa bari basanzwe biga imyuga ariko mu buryo budakurikije amategeko.

Yashimangiye ko kuri ubu bazajya biga bakurikije porogaramu zemewe n’Urwego rw’Igihugu ku buryo umugororwa azajya asohokana impamyabushobozi, anayikoreshe mu buzima bwo hanze.

Ati “Muri TVET tugira impamyabushobozi ziri mu nzego zirindwi, bitewe n’umuntu n’ubumenyi yari asanganywe azajya agira aho ahera, na wa wundi utazi gusoma no kwandika hari urwego rwa mbere rwo hasi ashobora kwigiramo umwuga by’igihe gito bikamufasha kujya gukora. Hari n’abarangije amashuri yisumbuye hano bashobora guhera ku cyiciro cyo hejuru bashobora kwiga umwaka umwe cyangwa ibiri bagahabwa Impamyabushobozi zemewe.”

Umukunzi yavuze ko ku bazaba bujuje ibisabwa bazajya banakora ibizamini bya leta nibabitsinda bahabwe impamyabushobozi zemewe nk’iz’abandi banyeshuri, ku kijyanye n’abarimu yavuze ko bazajya bakorana na RCS ku buryo hatangwa inyigisho zimwe hose.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, ari nabwo bwateye inkunga mu kubaka aya mashuri yashimiye Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa ku gikorwa cyiza bakoze cyo kubakira abagororwa amashuri avuga ko bizabafasha mu gufungurwa bafite ubumenyi ku mwuga runaka ushobora no kubabeshaho mu buzima busanzwe.

Yavuze ko ari amahirwe abagororwa babonye yo gutegura ubuzima bwabo mbere yo gusubira mu muryango no kwiga ibyahindura ubuzima babagamo mbere.

Ambasaderi Matthijs Wolters yavuze ko kandi mu byo biteze kuri iki gikorwa bateye inkunga harimo kubona umuryango wungutse ubumenyi bushobora guhindura ubuzima bwabo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye abagororwa gukoresha neza amahirwe babonye, bakiga neza bagamije kuzakoresha ubumenyi bahabwa mu buzima busanzwe.

Ati “Abantu b’urubyiruko bafunze abenshi usanga barakicishirije amashuri tugatekereza ko yaba impamvu imwe mu byatumye bisangaga mu byaha, tugatekereza yuko bahawe andi mahirwe bagasohoka bazi icyo bakoresha amaboko yabo, ubwenge bwabo, wenda kwa gucikisha amashuri bagize kwaba gushakiwe igisubizo nubwo bitaba 100%.”

Biteganyijwe ko muri gereza eshanu hazigishirizwamo imyuga icumi, nko muri ya Rubavu hazigishirizwamo gutunganya impu, Huye higishirizwemo umwuga wo gukora ibintu bitandukanye mu mbaho, Nyanza ho hazajya higishirizwamo ikoranabuhanga n’ubudozi.

Muri Gereza ya Rwamagana hazigishirizwamo imyuga ine ariyo, gutunganya amazi, amashanyarazi, gusudira ndetse n’ubwubatsi; muri Gereza ya Nyarugenge ho hazigishirizwamo imyuga ine irimo ubudozi, gutunganya imisatsi n’ubundi bwiza bwo ku mubiri, gukanika imodoka ndetse n’ikoranabuhanga.

Abagororwa batangiye kwigishwa imyuga kugira ngo bazasohoke bagire icyo bimarira
Muri gereza eshanu ni ho hubatswe ibyumba by'amashuri y'ubumenyingiro
Uhereye ibumoso: Komiseri w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CGP George Rwigamba; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters, ubwo bafunguraga ku mugaragaro amashuri y'imyuga azafasha abagororwa kwiga imyuga muri gereza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)