Musanze: Hari kubakwa Umudugudu w’Icyitegerezo uzatuzwamo imiryango irenga 140 -

webrwanda
0

Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzaba ufite ibikorwa remezo birimo ikigo nderabuzima, agakiriro, amashuri, isoko n’ibiraro byo kororeramo inkoko ibihumbi bitandatu abaturage bazorozwa ngo biteze imbere mu bukungu n’imibereho myiza. Kuri ubu imirimo yo kuwubaka bigeze ku kigero cya 63%.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Nyirarugero Dancille wamusimbuye, wo ku wa 22 Werurwe 2021, Gatabazi yasabye ko mu byo Nyirarugero azitaho harimo gukurikirana no kwihutisha imirimo y’iyubakwa ry’uyu mudugudu.

Yagize ati “Turi kwitegura kwizihiza isabukuru ya 27 u Rwanda rwibohoye, ku rwego rw’igihugu umunsi ukazabera mu Kinigi ahazatahwa umudugudu urimo kubakwa uzatuzwamo imiryango 144. Hari ibindi bikorwa biwushamikiyeho bizafasha abaturage guhindura ubuzima bwabo. Nyakubahwa Guverineri ni ugukomeza gukurikirana iyubakwa ry’uwo Mudugudu n’ibindi bikorwa remezo biwurimo.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ubwo yasuraga uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, ku wa 25 Werurwe 2021, akerekwa aho iyi mirimo igeze, yasabye ko yihutishwa kuko ibyateganyijwe byose bihari ngo wubakwe.

Yagize ati “Urebye aho imirimo igeze harashimishije kuko ibisigaye byo byihuta kurusha ibisigaye, twabasabye ko n’ibisigaye byihutishwa bigakorwa bikanozwa neza hakiri kare.”

Mu bikorwa byo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi, abaturage barenga 400 bahawe imirimo itandukanye ndetse banishimira iterambere begerejwe.

Ndayambaje Jean Claude yagize ati “Mbere twumvaga tutazagerwaho n’iterambere kuko umuntu udasobanutse yitirirwaga Kinigi, twabonaga imidugudu ikomeye mu binyamakuru tukumva byaragenewe Kigali gusa. Ubu natwe tubonye umudugudu ukomeye ndetse uruta iyo twabonaga, twishimiye ko banaduhayemo imirimo tukabonamo amafaranga aduteza imbere.”

Nyiratebuka Angélique na we yagize ati “Ibi ni umugisha tugize, ntabwo twakekaga ko hano iwacu muri Kinigi twabona inzu nziza nk’izi tugiye guturamo. Abenshi twabonye akazi, ubu iterambere ryacu rirazamuka umunsi ku wundi.”

Biteganyijwe ko Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa hizihizwa ibirori by’Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27, uteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2021.

Mu Karere ka Musanze hari kubakwa Umudugudu w’Icyitegerezo uzatuzwamo imiryango irenga 140
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi washyizwemo ibikorwa remezo birimo ikigo nderabuzima, agakiriro, amashuri, isoko n’ibiraro by'inkoko
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi ashima imirimo yo kubaka aho igeze
Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi uzatahwa hizihizwa ibirori by’Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 27
Uyu mudugudu uzaba ufite isoko rya kijyambere abawutuye bazajya bahahiramo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)