Muhanga: Umukozi wo mu rugo washinjwaga kwiba umwana yakatiwe gufungwa imyaka ibiri -

webrwanda
0

Urukiko rwanzuye ko uwo mukobwa afungwa umwaka umwe muri Gereza, undi mwaka ukaba usubitswe mu gihe cy’umwaka (igihano gisubitse bivuze ko iyo ukoze icyaha igihe baguhaye kitarangiye, mu bihano bindi uhabwa na cya kindi utarangije cyongerwaho). Yagabanyirijwe ibihano kuko icyaha yagikoze atujuje imyaka y’ubukure.

Umumotari wakekwagaho ubufatanyacyaha we yagizwe umwere kuko nta mugambi wo kwiba umwana yari afite, kuko atari asanzwe aziranye na Tuyishime.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Tuyishime icyaha yahamijwe yagikoze muri Gashyantare 2021. Uyu mukobwa yakoraga mu rugo mu Karere ka Ruhango, aza gusezera akazi mu Ugushyingo 2019.

Bene urugo baje gutungurwa n’uko bongeye kuhamubona ku itariki ya 25 Ukwakira 2020 ubwo umwana wabo yari yagize isabukuru y’imyaka ine y’amavuko, ariko ntibabitindaho, kuko yahise yongera aragenda.

Byageze ku itariki ya 12 Gashyantare 2021 ubwo uwo mwana yari yagiye ku ishuri riherereye mu kagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, ubuyobozi bw’ikigo bwabonye umukobwa uje kubabwira ko uwo mwana iwabo bamushaka, uwo mukobwa anifashisha umumotari wari umuzanye, ahamagara umuyobozi w’ikigo kuri telefone yiyise ise w’uwo mwana, asaba umuyobozi w’ikigo guha uwo mwana umukobwa yohereje kumutwara.

Amasaha yo gutaha ageze, nibwo hamenyekanye ko uwo mwana yibwe, batangira kumushakisha, hifashishijwe guhanahana amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, umubyeyi umwe wari wabonye ayo mafoto yageze iwe mu rugo ahasanga uwo mwana, asanga uwamwibye amaze kuhamusiga, baramushakisha, basanga yihishe mu rutoki arafatwa, n’umumotari wari wiyise se w’umwana na we aza gufatwa.

Uwo mumotari yireguye avuga ko Tuyishime yamuteze badasanzwe baziranye, ndetse ko atari azi ko uwo mwana amwibye, na cyane ko yamusabye ubufasha bwo kumuhamagarira ku ishuri akiyita ise w’umwana kuko bari bamumwimye, na we akagira ngo koko iwabo w’umwana bamumutumye.




Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)