Mu mafoto: Igare ryabaye igikoresho cy’ibanze mu buzima bw’umugore wo mu Bugesera -

webrwanda
0

Igare rya mbere ryakozwe n’Umudage Karl Freiherr von Drais mu 1817, ryari mu giti ndetse nta birenge ‘pédale’ ryari rifite. Uwarigendagaho byamusabaga nko gukuba ibirenge hasi kugira ngo rive aho riri rigende.

Kuva muri icyo kinyejana cya 19, icyo gikoresho cyagiye cyongererwa agaciro, n’ikoranabuhanga rikigize rirushaho kwagurwa.

Mu 1884, ni bwo iminyururu yashyizwe mu igare, yavumbuwe na John Kemp Starley. Mu mwaka wa 1891, Edouard Michelin, na we yanogeje imiterere y’amapine, ni nacyo gihe ‘chambre à air’ yatangiye kwifashishwa.

Nyuma y’icyo gihe cyose, ahagana mu 1956, Umuyapani Shozabaro Shimano yakoze igice cy’igare gishyirwaho umunyururu n’ibirenge byaryo ‘pédale’. Aho igare ryari ritangiye kugira ishusho y’iryo tubona ubu.

Uyu munsi, igare ryifashishwa mu marushanwa mpuzamahanga akomeye arimo nka Tour de France, ndetse n’i Rwanda ribyazwa umusaruro mu isiganwa rizenguruka igihugu ‘Tour du Rwanda.’

Usibye kuba umukino w’amagare ushobora kwerekana ibyiza bitatse igihugu binyuze mu kuba itangazamakuru rikurikira aho anyura hose no kugaragaza imibereho y’abahatuye, anafatwa nk’ibikoresho by’ingenzi mu buzima bwa benshi.

Urugero rwa hafi ni mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba aho usanga abantu benshi barimo n’ab’igitsina gore bakoresha igare umunsi ku wundi.

Agaciro k’igare mu Bugesera ntigashidikanywaho kuko kuva ku mwana muto kugera kuri wa musaza ugifite agatege aryifashisha.

Ryabaye igikoresho cy’ibanze mu bikenerwa mu rugo, ryifashishwa mu kuvoma, guhaha, gutwara umusaruro uvuye mu mirima n’ibindi.

Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto yasuye Umujyi wa Nyamata mu Bugesera afata ay’ingenzi yerekana uko igare ryabaye umuco mu buzima bw’abahatuye.

Hari aho bishobora gufatwa nk’igitangaza cyangwa bigatungurana kubona umugore cyangwa umukobwa utwaye igare, ariko mu Bugesera uwasekwa ni utarizi cyangwa ukerensa akamaro rifite.

Abakobwa n’abagore b’i Bugesera ni abanyamurava. Babyuka mu cya kare bajya gushaka amazi bitwaje igare, abandi bakaramukira mu isoko guhaha cyangwa gucuruza na bo iki gikoresho kikabagoboka muri urwo rugendo.

Imibereho y’abatuye mu Bugesera yatumye igare rihabwa agaciro kugeza n’aho muri bya bikoresho umugeni atahana ‘amajyambere’ usanga utarishyizemo atarebwa neza ndetse akaba yasubizwayo kurizana.

Agaciro igare rifite ku batuye mu Bugesera gatuma abana bakiri bato kuva nko ku myaka itandatu cyangwa irindwi baba bazi kurinyonga.

Bamwe mu bageze mu Bugesera bwa mbere batungurwa n’urukundo abagore bafitiye igare kugeza n’aho usanga umuntu wakenyeye igitenge, uwambaye ijipo cyangwa ikanze na we aryicayeho arinyongana ubwira. Hari ababihuza no kuba ako gaciro kanafitanye isano no kuba n’umukobwa ugiye gushyingirwa ari kimwe mu by’ingenzi bigize ibirongoranwa asabwa kugura.

Mu bindi bice by’igihugu biragoye kubona umugore utwaye igare ariko uw’i Bugesera yabigize umuco. Babikora batishimisha ahubwo ribafasha mu buzima bwa buri munsi. Ni uburyo bw’ubwikorezi bugoboka nk’abagiye kwa muganga n’ahandi bashaka serivisi z’ingenzi.

Igare mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi hirya no hino mu gihugu, rinakoreshwa n’urubyiruko rwihangira imirimo, nko gutwara abagenzi cyangwa imizigo, nk’uko bigenda kuri za moto cyangwa imodoka zikora ubwikorezo rusange.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite umubare munini w’abagore batwara amagare ndetse byatumye hatekerezwa gushingwa ikipe yabo, yiswe Bugesera Women Cycling Team yitabira amarushanwa akomeye mu gihugu.

Iyi kipe yavutse muri Gicurasi 2019 ubwo hakinwaga Irushanwa ‘20 KM de Bugesera’ ritegurwa n’Ikigo ‘Gasore Serge Foundation (GSF)’; yatangiye kwitabira amarushanwa muri Kanama 2019.

Umugore wo mu Bugesera afata igare nk'igikoresho cy'ingenzi mu buzima bwe
Inzira umwana akwiye kunyuramo ayitozwa akiri muto! Ubonye uyu ntiwashidikanya ko mu myaka iri imbere azaba anyonga igare kakahava
N'ababyeyi na bo bagenda ku igare bashize amanga
Mu kuvoma benshi bifashisha amagare! Uyu mubyeyi urabona ko n'ahazamuka atava ku igare, akomeza kunyonga
Aho byanze arasunika yagera aho imbaraga zongeye kuba nyinshi akongera akajya ku igare
Abagore n'abakobwa bo mu Bugesera bagize umuco kugenda ku igare
Amagare yifashishwa mu bwikorezi bw'ibintu bitandukanye birimo n'ibiribwa bivanwa ahantu hamwe bijyanwa ahandi
Uyu mubyeyi yari avuye mu Isoko rya Nyamata guhaha yitwaje igare
No mu mihanda y'umukara, abagore batwaramo igare nta kibazo bafite
Yashyizemo akajipo ke afata umuhanda atwara igare rye
Mu Bugesera ku byerekeye gutwara igare, abagabo n'abagore bararinganiye
N'ababyeyi bakuze, igare ryabaye umuco wabo kuko barikoresha mu buzima bwa buri munsi
Ibyo kuba azi gutwara igare neza ntiwabishidikanyaho, kuva ku buryo aryicaraho n'uko arinyonga byerekana ko abizobereyemo
Azi igare neza ku buryo n'ahazamuka arivaho ahubwo akomeza kunyonga
Abagore n'abakobwa benshi mu mirimo bakenera kwifashishamo igare harimo mu gihe cyo kujya cyangwa kuva kurema isoko
Kubera umutwaro uremereye byabaye ngombwa ko ava ku igare, atangira kurisunika n'amaboko
N'abakenyeye ibitenge batwara igare...
Igare ryinjiye mu maraso n'imisokoro y'abatuye mu Bugesera, ni igikoresho cy'ingenzi mu buzima bwa benshi
Kimwe n'ibindi binyabiziga igare rifasha umuntu gutebuka mu gihe agiye ku rugendo
Uyu mubyeyi we ntasanzwe kuko atwara igare anahetse umwana
Igare ni igikoresho cy'ingenzi mu Bugesera ku buryo n'abakobwa bitegura kurushinga bazirikana ko ari ingenzi kuritahana mu 'majyambere'
Abakobwa bato na bo bakora imirimo itandukanye bifashishije igare
Ararizi koko! Yagendaga ku igare yerekana ubuhanga afite
Ubwikorezi bw'igare bworoheje ubuzima bwa benshi badafite uburyo bundi bwo gutwara ibintu n'ibintu

Amafoto: Niyonzima Moïse




Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)