Muhanga: Guverineri Kayitesi yasanganijwe uruhuri rw'ibibazo mu bitaro bya Kabgayi, abibutsa kudakora nk'abancanshuro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama yagiranye n'abakozi b'ibitaro bya Kabgayi kuri uyu wa 19 Werurwe 2021, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasanganijwe uruhuri rw'ibibazo birimo za birantega z'amategeko no gukoresha abakozi benshi barimo ba nyakabyizi baruta abakozi bahembwa na Leta ndetse no kuba ibiciro byishyurwa n'abaza kwivuza bikiri hasi. Yabasabye kubyirengagiza bakita ku kazi, ariko kandi bakirinda no gukora nk'Abacanshuro.

Guverineri Kayitesi, nyuma yo kumva ibi bibazo yibukije ko bakwiye kwita ku baturage, ko ibibazo bagaragaza bibangamiye ibitaro bizarebwaho bigahabwa umurongo, ariko akazi k'ubuvuzi bakora ngo kakaba kadakwiye gukorwa nk'ubucanshuro kuko aribo bafite ubuzima bw'abaturage babagana.

Avuga ko ibibazo bitatuma bareka inshingano zabo kandi nta n'igikwiye kubabuza gukurikiza amategeko akurikizwa n'ibindi bigo bityo ko nta rwitwazo urwarirwo rwose bafite ko ahubwo bagomba kubikurikiza bagakomeza gufasha abaturage.

Guverineri Kayitesi ati' Nubwo mufite ibibazo bibugarije ntabwo muzabura gutanga serivisi musanzwe mutanga kandi ntabwo akazi kanyu gakwiye gukorwa nkaho muri abacanshuru, ahubwo ni umuhamagaro wanyu. Ibi byose tuzabiganiriza abo bireba bihabwe umurongo kuko ntabwo dukwiye kugira imibare myinshi y'abatishyura kandi ayo mafaranga yagira icyo afasha ibitaro. N'ibyo ubuyobozi bwifuza ko byakoroshywa bishobora kurebwaho ariko mube mubikurikiza uko bimeze kuko ni ikigo nk'ibindi kandi nta rundi rwitwazo mukwiye kugaragaza '.

Abitabiriye inama.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Philippe yavuze ko bafite ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abakozi ndetse n'ababagana baje kwivuza, byiganjemo kuba hari amategeko atuma hari ibyo badakora birimo no kutabasha gutanga akazi ku bakozi ndetse no kuba hari ibyuma bipfa bikamara igihe, serivisi zikaba zishobora guhagarara igihe kirekire.

Yagize ati 'Mu mikorere yacu dukora mu butabazi bw'ubuzima bw'abaturage bityo kugirango tubibafashe bisaba ko hari ibyakoroshywa birimo n'amategeko kuko ibitaro bikwiye kugira imikorere itandukanye n'iyi bindi bigo bya leta, kuko amategeko ashobora gutuma tudatabara abababaye'.

Akomeza ati'Aya mategeko yanaduteje ikibazo mu bakozi kuko dufite abanyabiraka benshi ariko bishobotse hari amategeko yakoroshywa kuko ashobora gutuma ibitaro bihomba burundu'. Avuga kandi ko ibyo binaterwa nuko mu bakozi 260 bafite abasaga 123 aribo bahembwa na leta naho abasigaye 140 bose bakaba bakora nk'abanyabiraka kuko bakorera ku masezerano bahabwa n'ibitaro mu gihe aba bose bagakwiye kuba bahembwa na Leta'.

Dr Nteziryayo agira kandi ati ' Ibitaro bihora bifite ubushobozi bucye kubera ko amafaranga twinjiza yose agendera mu guhemba abakozi batishyurwa na leta ndetse bigatuma hari na serivisi zishobora gufungwa burundu kuko twigeze kumara amezi 6 yose serivisi yo kubaga yarahagaze ndetse n'ubu icyuma gifotora (X-Ray) imaze igihe idakora kubera ko tutanayifiteho ubushobozi bwo kuyikoresha, bityo bigatuma serivisi twifuza gutanga zikomwa mu nkokora ntitubashe gufasha abaturage'.

Umwe mu baganga utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko hari ikibazo cy'abarwayi benshi bakirwa n'ibi bitaro badafite ubwishingizi ndetse hakaba n'abazanwa n'inzego z'umutekano, rimwe na rimwe hakaba n'abacika ibitaro batishyuye. Avuga ko bikwiye gufatirwa umwanzuro ndetse n'ibiciro byishyurirwaho n'abaje kwivuza bikarebwaho kuko ni bito cyane.

Guverineri Kayitesi, asaba abakozi kudakora nk'abacanshuro, ahubwo bakita ku kazi.

Yagize ati' Abarwayi benshi batugana hari igihe baba barembye kandi batanafite ubwishingizi hakiyongeraho ko hari abazanwa n'inzego z'umutekano bamara kuvurwa bakigendera batishyuye, ugasanga amadeni menshi y'abacitse ibitaro, ariko na none birakwiye ko ibiciro byishyurirwaho n'abivuje bikwiye guhindurwa kuko biri hasi cyane'.

Ibitaro bya Kabgayi byakira abarwayi benshi ndetse bikavugwa ko ibikorerwa abaza kwivuza bidahwanye n'umusaruro uba witezwe. Ibi bitaro mu kwezi byinjiza amafaranga ari hagati ya Miliyoni 60 na 70. Nubwo byinjiza gutyo usanga 3/4 by'aya mafaranga bihembwa ba nyakabyizi basabirwa guhabwa akazi bakajya bahembwa ku mafaranga ya Leta. Abivuza bakagenda batishyuye barimo ibitaro umwenda wa Miliyoni 115.334.814 z'amafaranga y 'U Rwanda kuva 2014 kugera 2020.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-guverineri-kayitesi-yasanganijwe-uruhuri-rwibibazo-mu-bitaro-bya-kabgayi-abibutsa-kudakora-nkabancanshuro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)