Abagabo bakatiwe igihano cy'urupfu kubera gufata umugore ku ngufu mu muhanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rwo muri Pakistan rwakatiye abagabo babiri igihano cy'urupfu kubera gufata umugore ku ngufu byateje uburakari mu gihugu ubwo byabaga.

Abid Malhi na Shafqat Ali Bagga basanze umugore ufite ubwenegihugu bwa Pakistan n'ubw'Ubufaransa ari kumwe n'abana be babiri baheze mu muhanda ucamo ibinyabiziga.

Aba bagabo biroha mu modoka yabo, yari yashiriwe na lisansi (essence) mu muhanda uri hafi y'umujyi wa Lahore, babiba ibyabo ndetse bafata ku ngufu uwo mugore imbere y'abana be.

Amagambo umupolisi yavuze nyuma yaho, yibaza impamvu uwo mugore yari yagiye wenyine kandi bwije, yatumye habaho imyigaragambyo yitabiriwe n'imbaga.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ku wa gatandatu, urukiko rwihariye rwo mu burasirazuba bw'umujyi wa Lahore rwahamije Abid Mahli na Shafqat Ali ibyaha byo gufata ku ngufu mu kivunge, gushimuta, kwiba ndetse n'iterabwoba. Umwunganizi wabo mu mategeko yavuze ko bazajuririra icyo cyemezo cy'urukiko, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru AFP.


Urukiko rwababuranishirije muri gereza y'akarere ka Lahore, umutekano ucunzwe bikomeye



Source : https://impanuro.rw/2021/03/21/abagabo-bakatiwe-igihano-cyurupfu-kubera-gufata-umugore-ku-ngufu-mu-muhanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)