Umuherwekazi w'umugande, Zari Hassan yavuze ko umugore wa Magufuli ari we wenyine ushobora kumva uburibwe bw'urupfu rwa Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli, ni mu gihe na we ari umupfakazi kuva 2017.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 27 Werurwe nibwo inkuru y'urupfu rw'uwari Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli yamenyekanye.
Ni inkuru yashegeshe benshi ndetse yanagoranye kwakira aho bamwe babifashe nk'ibihuha ariko kuko byari bitangajwe na Visi Perezida w'iki gihugu barabyemeye.
Zari Hassan abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabanje kwifuriza Magufuli kuruhukira mu mahoro.
Ati'sinzira neza databukwe'. Aha yamwise sebukwe kuko yabanye na Diamond ukomoka muri Tanzania nk'umugore n'umugabo bakabyarana n'abana n'ubwo baje gutandukana.
Mu kugaragaza agahinda ko kubura umugabo nk'uko byamubayeho muri 2017, yavuze ko kuri ubu umuntu wakumva uburibwe ari umugore wa Magufuli, Janet Magufuli.
Abinyujije kuri Instagram yashyizeho ifoto ya Janet Magufuli iherekezwa n'amagambo agira ati'mwohereze urukundo n'urumuri. Uyu ni we wenyine ushobora kumva uburibwe.'
Zari Hassan yapfakaye muri 2017 ubwo Ivan Semwanga yapfaga azize umutima. Nyuma y'urupfu rwe uyu mugore yanyuze muri byinshi harimo ihangana n'umuryango w'umugabo bashakaga gutwara imitungo y'umugabo.