Mu buryo butunguranye umuhanzi Platini P yasezereranye n'umukunzi we(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi nyarwanda wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Platini P yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Ingabire Olivier.

Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y'uko Platini arimo ategura ubukwe mu ibanga aho byavugwaga ko buzaba muri Mata uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatatandatu nibwo Platini yasezeranye imbere y'amategeko na Olivia Ingabire biyemeza kubana akaramata.

Uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Platini watunguye benshi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto nyuma yo gusezerana iherekezwa n'amagambo agira ati"Baba yemeye icyaha."

Kuva muri 2017 yatandukana na Diane, ntabwo yigeze avugwa cyane mu rukundo uretse muri 2019 ubwo byavuzwe ko ari mu rukundo na Umukundwa Clemence witabiriye Miss Rwanda 2019 ariko aza kubitera utwatsi.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-buryo-butunguranye-umuhanzi-platini-p-yasezereranye-n-umukunzi-we-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)