Miss Yasipi Camisir na Miss Umwiza Phiona batanze inkunga y'ibikoresho ku banyeshuri(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, Miss Yasipi Casimir Uwihirwe n'Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, Miss Umwiza Phiona batanze inkunga y'ibikoresho by'ishuri ku banyeshuri 200 bo muri Groupe Scolaire Kagugu.

Iki gikorwa cyabeye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, bakaba baratanze amakaye 800, amakaramu 600 n'udupfukamunwa 300.

Yasipi Casimir avuga ko ari igikorwa bakoze ku bufatnye n'umunyarwanda uba hanze wifuje gufasha muri ibi bihe bigoye.

Ati'Hari umunyarwanda uba hanze twavuganye kuko no muri ya Guma mu Rugo ya mbere hari abo twagiye dufasha, yarakubwiraga ngo genda urebe imiryango umuntu ashobora kugaburira muri bino bihe bya Guma mu Rugo. Igihe amashuri yari agiye kongera gutangira mbere ya cya gihe bayahagarika nibwo twarebye icyo dushobora gukora, duhamagara ubuyobozi bw'ishuri tubabwira ko dukeneye umubare w'abana 200.'

Yakomeje avuga ko aba bana babahaye ibikoresho by'ishuri birimo amakaye n'amakaramu ndetse n'udupfukamunwa.

Ati'igikorwa nyamukuru kwari ukugira ngo dusure abanyeshuri, abadafite ubushobnozi bwo kubona ibyo bikoresho by'ishuri tubashe kuba twabafasha, aho muri Groupe Scolaire Kagugu twafashije abanyeshuri 200.'

Muri uru rwunge rw'amashuri rwa Kagugu(Groupe Scolaire Kagugu) buri munyeshuri yahawe amakayi 4 n'amakaramu 3 ndetse n'agapfukamunwa, ni mu gihe hari n'abandi banyeshuri 100 babonye udupfukamunwa gusa.

Umwiza Phiona akaba yasabye abantu gufasha icyo baba bafite cyose kuko n'ubwo baba bakita gito ariko hari uwo cyagirira akamaro.

Ati'niyo cyaba ari ikintu gito cyashyigikira umuntu mu rugendo rwe mu cyo ashaka kugeraho, ni intambwe uba umufashije gutera kugira ngo agere ku cyo ashaka, ni byiza ko byaba ari bike cyangwa ari byinshi tugire uwo mutima wo gufasha.'

Miss Uwihirwe Yasipi Casirmir avuga ko impamvu yahisemo gukorana na Miss Umwiza Phiona ari uko bagiye bakorana muri byinshi kandi bikagenda neza, akaba ari n'umwe mu bamuhaye ibitekerezo muri iki gikorwa bakoze.

Miss Yasipi Casimir(ibumoso) na Miss Umwiza Phiona(iburyo) batanze ibikoresho ku banyeshuri bo muri GS Kagugu
Bategura ibikoresho mbere yo kubitanga
Ibikoresho byahawe abanyeshuri bo mur GS Kagugu
Abanyeshuri bitegura guhabwa ibikoresho
Abanyeshuri bahawe ibikoresho bitandukanye
Bamwe mu bana bahawe ibikoresho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-yasipi-camisir-na-miss-umwiza-phiona-batanze-inkunga-y-ibikoresho-ku-banyeshuri-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)