Miss Muyango yatunguwe ku isabukuru ye y'amavuko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo kandi Miss Muyango yatunguwe na Yago Tv show yamuzaniye umutsima (birthday cake)mu rugo maze imwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Nkuko tubikesha Yago Tv show, ku mashusho bashyize kuri YouTube, uyu mukobwa yashimiye cyane Yago Tv show ndetse anavuga imbamutima ze.

Muyango yavuze ko aribwo bwa mbere atunguwe n'abantu bigakunda kuki hari ababigeragezaga akabafata. Mu byishimo byinshi yashimiye Yago Tv show,Muyango kandi yanavuze kuri Kimenyi Yves aho yavuze ko mbere yuko isaha ya saa sita z'ijoro z'umunsi yizihizaho isabukuru y'amavuko zigera bari barimo kuvugana ndetse no ku munsi nyirizina yamubaye hafi ku buryo nta rungu yigeze agira.

Binyuze ku murongo wa telefone, Yago Tv show yahamagaye Kimenyi Yves aho ari kumwe na bagenzi be mu mwiherero i Nyamata maze atera imitoma Muyango mu magambo agira ati " Ndamukunda. Ni byinshi namubwira ariko si ngombwa ko byose nabitangaza kuri Yago TV show kuko ni ibanga ryanjye nawe. Ndamukunda cyane kandi nzahora mukunda ".

Kimenyi Yves nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije uyu mukobwa yamaze kwambika impeta isabukuru nziza y'amavuko amushimira kuba yaraje mu buzima bwe.

Ati"Ndifuriza isabukuru nziza ku mugore uryoshye ku Isi. Warakoze rukundo. Warakoze kuza mu buzima bwanjye, ukankunda, ukananyumva, ukamfata igihe nari ngiye kugwa no kuba waratumye nisobanukirwa."

Warakoze kumbera umugore mwiza, unyifuriza ibyiza akananshyigikira, warakoze kunsunika kuko iyo utaza kuhaba ku bwanjye mba naraburiye muri iyi si ngari. Warakoze ku bw'icyizere wangiriye.

Ndagusezeranya ko ntazatuma ujya hasi cyangwa ngo ntume wicuza kuba warankunze. Nzaguma iruhande rwawe kugeza ku mpera z'ibihe, nzagukunda ubuziraherezo."

Tariki ya 28 Gashyantare 2021, Kimenyi Yves yasabye Uwase Muyango Claudine ko yazamubera umugore arabimwemerera, ubundi amwambika impeta y'umubano, .

Mu butumwa Kimenyi Yves yashyize kuri konti ye Instagram, yavuze ko yishimiye ko umukunzi we amwemereye ko bazana ku munsi ufite amateka mu rukundo rwabo.

Ati ' Ndishimye cyane kuko uyu munsi nibwo namubonye bwa mbere mu maso yanjye. None ubu turi kumwe nk'umugore wanjye iteka ryose kuko yavuze YEGO.'

Warakoze ku myaka ibiri tumaranye, wanyeretse ko icyo inshuti nyayo ari cyo. Uri umugore mwiza nahoze ndota mu myaka yose ishize.'

Uwase Muyango yegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019 (Miss Photogenic 2019) n'umwe mu bakobwa bavuzwe cyane muri iryo rushanwa ry'ubwiza.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y'uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d'Or.

Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango. Ati '…Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko bari basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.'

Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw'urukundo na Miss Uwase Muyango muri 2019 amaze gutandukana n'uwari umukunzi we Didy d'or.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-muyango-yatunguwe-ku-isabukuru-ye-y-amavuko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)