Minisitiri Gatabazi yasabye Musenyeri Sinayobye kubungabunga ibikorwa byasizwe na Padiri Ubald - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe, mu muhango wo ku kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu nyuma y'uko yari imaze imyaka itatu ikurikiranwa na Musenyeri Célestin Hakizimana, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni bwo Padiri Ubald Rugirangoga yatangije ibikorwa by'isanamitima kuri Paruwasi ya Mushaka iherereye mu Karere ka Rusizi. Intego ye yari iyo kunga Abanyarwanda bakongera bakabana batishishanya.

Muri iyi Paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n'abiciwe muri Jenoside bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda icumi. Ibi bikorwa byaragutse bigera hirya no hino mu gihugu.

Muri uyu muhango wo kwimika Musenyeri Sinayobye, Minisitiri Gatabazi yasabye ko ibikorwa bya Padiri Ubald bibungabungwa.

Ati 'Muzakomeze gushingira no kubakira ku bumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda bumaze kugera ku ntambwe ishimishije. Ngira ngo muri iyi Diyoseze ya Cyangugu harimo umwihariko w'ibikorwa bikomeye tutazibagirwa bya Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana mu minsi yashize. Twizera ko ibikorwa by'amahoro yari yaratangije muzabikomerezaho ndetse no ku Ibanga ry'Amahoro hagakomeza hakagendwa, abakirisitu bagakomeza kuhavoma ingabire zibafasha gukomeza kwiyubaka.'

Padiri Rugirangoga Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukiye mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke. Yatabarutse tariki ya 8 Mutarama 2021 aguye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika azize uburwayi bw'ibihaha yasigiwe na Covid-19.

Minisitiri Gatabazi yasabye Musenyeri Sinayobye gukomeza ibikorwa bya Padiri Ubald
Musenyeri Sinayobye yavuze ko azasigasira ibikorwa yasanze muri Diyoseze ya Cyangugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yasabye-musenyeri-sinayobye-kubungabunga-ibikorwa-byasizwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)