Minisitiri Claver Gatete yijeje abakoresha umuhanda wa Kagugu-Gacuriro ko ugiye kongerwa -

webrwanda
0

Ni ikibazo cyatanzwe n’umwe mu bakoresha uwo muhanda yifashishije urubuga rwa Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Werurwe, aho yabajije niba hari ikiri gutegurirwa umuhanda wa Kagugu-Gacuriro unyuze i Nyarutarama, kubera umubyigano w’ibinyabiziga biwukoresha.

Nyuma y’iminota 20 gusa agaragaje icyo kibazo, Amb. Claver Gatete yahise amusubiza, amubwira ko ikibazo cy’uwo muhanda kizwi ndetse ko igishushanyo mbonera cy’uko uzagurwa giteganyijwe kurangira muri Gicurasi 2021.

Yagize ati “Ikibazo cy’ubwinshi bw’imodoka (zikoresha uwo muhanda) turakizi. Igishushanyo mbonera cyo kwagura uwo muhanda, Umujyi wa Kigali urenda kukirangiza ndetse hazahita hakurikiraho imirimo yo kuwagura. Duteganya ko tuzakirangiza muri Gicurasi 2021.”

Umujyi wa Kigali umaze igihe mu bikorwa byo kwagura imihanda inyuranye, aho hari iyarangiye ndetse n’indi ikiri kubakwa mu kugabanya umubyigano w’imodoka mu muhanda.

Muri yo hari nk’umuhanda uva ku Karere ka Gasabo - Sports View Hotel – Airtel wamaze kuzura, naho umuhanda umanuka kuri Contrôle Technique werekeza Nyabisindu ugakomeza i Nyarutarama ugasa n’aho ugana kuri Green Hills, ukambuka Kibagabaga, nawo ugeze kure wubakwa.

Hari n’umuhanda uhuza Rwandex na Unilak, ugakomereza ku masangano y’imihanda ya Sonatubes wamaze kuzura, hakaba n’undi uva Rwandex – mu Myembe - Kigali Convention Centre. Muri iyo mihanda kandi harimo uhuza Mulindi – Rusororo, wenda kuzura.

Uretse imihanda yongerwa hari kubakwa n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu harimo kongera amazi akoreshwa n’abaturage ndetse n’amashanyarazi.

Minisitiri Claver Gatete yijeje abakoresha umuhanda Kagugu-Gacuriro ko gahunda zo kuwagura zigeze kure zitegurwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)