Min. Gatabazi yasabye Guverineri Gasana kwinjiza mu nzego imikorere y'Umukuru w'Igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gatabazi Jean Marie Vianney yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 22 Werurwe ubwo yari ayoboye umuhango w'ihererekanyabubasha ry'inshingano hagati ya Fred Mufulukye wayoboraga Intara y'Iburasirazuba na Gasana Emmanuel wahawe kuyibora.

Yavuze ko mu bitegerejwe kuri Guverineri Gasana Emmanuel, ari ukuzamura imibereho y'abaturage nk'uko bikubiye mu ntego za gahunda y'imyaka irindwi.

Ati 'Turagusaba kugerageza kuzana muri izi nzego imikorere y'Umukuru w'Igihugu abantu bagakora mu buryo budasanzwe, nimubasha gukora muri ubwo buryo ni bwo abaturage bazabona iterambere.'

Avuga ko intego zigamije gushyira imbere abaturage, zigomba kuza kubafasha kuzamura urwego rw'imibereho yabo.

Ati 'Turifuza ko muri iyi Ntara y'Iburasirazuba Guverineri mushya yadufasha gukora ubukangurambaga bufasha abaturage gutekereza ko bagomba gukira nk'intego.'

Ahakenewe imbaraga

Fred Mufulukye wasimbuwe na Gasana Emmanuel, yagarutse ku byagezweho muri iyi myaka itatu n'igice yari amazeho birimo imihanda inyuranye yubastwe irimo ihuza iyi Ntara n'izindi nk'uwa Nyagatare-Gatsibo-Gicumbi.

Hari n'ibindi bikorwa remezo byubatswe birimo amahoteli ndetse n'ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 7 ndetse n'amavuriro n'amasoko birimo ibifasha abaturiye imipaka kubona serivisi mu gihugu cyabo.

Yasabye umusimbuye kwihutisha isozwa ry'ibyumba by'amashuri bitaruzura ndetse no kuzakurikirana ibibazo byagaragaye muri ibi bikorwa nk'abaturage babikozemo ariko bakaba batarishyurwa.

Yanagarutse ku baturage bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, nko mu Karere ka Nyagatare hakaba habarwa imiryango 436 ituye hafi ya pariki y'Igihugu y'Akabera ndetse n'indi 131 yo mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesra igomba kwimurwa.

Guverineri Gasana Emmanuel yagarutse ku murongo watanzwe n'umukuru w'Igihugu ukwiye kubakirwaho imibereho myiza y'abaturage.

Yavuze ko abaturage bakeneye umutekano n'amahirwe angana kugira ngo bagere ku majyambere.

Yagize ati 'Ibyo rero kugira ngo tubigereho mu cyerekezo igihugu gifite ni uko dukora impinduka idasanzwe bitewe n'ibibazo twabonye, tugakoresha umuvuduko udasanzwe, tugakora byinshi kandi byiza.'

Guverineri Gasana avuga ko azakorana n'izindi nzego asanz ariko ko adashaka ubunebwe mu mikorere kandi umuturage agahabwa serivisi zinoze.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Min-Gatabazi-yasabye-Guverineri-Gasana-kwinjiza-mu-nzego-imikorere-y-Umukuru-w-Igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)