Manzi Thierry ntari muri 23 Mashami ahagurukana guhangana na Cameroun #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 23 azajyana muri Cameroun gukina n'iki gihugu umukino usoza itsinda F mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Iyi kipe izahaguruka mu Rwanda mu gitondo cy'ejo yerekeza mu mujyi wa Douala ahazabera uyu mukino tariki ya 30 Werurwe 2021, ntirimo myugariro Manzi Thierry wakinnye imikino 3 y'iri tsinda iheruka, akaba yasigaye kuko atemerewe gukina uyu mukino kuko afite amakarita 2 y'imihondo.

Amavubi azahagurukana akanyamuneza ko kuba aheruka gutsinda Mozambique mu mukino wabereye i Kigali ku munsi w'ejo hashize, byatumye yiyongerera amahirwe yo kuba yabona itike.

Mu gihe ku munsi w'ejo ku wa Gatanu Cameroun yatsinda Cape Verde, Amavubi azaba asabwa gutsinda Cameroun agahita abona itike y'igikombe cy'Afurika, ariko mu gihe Cape Verde yakura amanota kuri Cameroun, Amavubi azaba asabwa gutsinda Cameroun ubundi agatereza ibizava mu mukino wa Mozambique na Cape Verde.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun ifite amanota 10, Amavubi 5, Mozambique na Cape Verde 4.

Urutonde rw'abakinnyi azahagurukana

Abanyezamu

Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
Eric Ndayishimiye (AS Kigali)

Ba Myugariro

Ange Mutsinzi (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
Faustin Usengimana (Police FC)
Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
Eric Rutanga (Police FC)
Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

Abo Hagati

Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
Olivier Niyonzima (APR FC)
Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
Djabel Manishimwe (APR FC)
Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
Eric Ngendahimana (Kiyovu SC)

Abataha Izamu

Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
Meddie Kagere (Simba SC)
Dominique Savio Nshuti (Police FC)
Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
Lague Byiringiro (APR FC)
Danny Usengimana (APR FC)

Amavubi azahagurukana abakinnyi 23 ku munsi w'ejo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-ntari-muri-23-mashami-ahagurukana-guhangana-na-cameroun

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)