Ishingwa rya MRCD/FLN n'uko Paul Rusesabagina yakoranye n'abahoze muri FDLR (Amafoto na Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UKO IBURANISHA RYAGENZE:

14:39: Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya Imipaka rwanzuye ko iburanisha rya none risojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa 31 Werurwe 2021, Ubushinjacyaha buvuga ku byaha bishinjwa Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa MRCD/FLN asimbuye Nsabimana Callixte 'Sankara'.

14:22: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yasobanuye ko kuva mu 2009, Paul Rusesabagina yashinze ishyaka PDR Ihumure, uko yakoranye na FDLR ndetse akaza kwihuza n'andi mashyaka arimo CNRD Ubwiyunge na RRM. Aya mashyaka yaje kwiyongeraho RDI-Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu [Rukokoma].

Mu buryo bw'imiyoborere, abaperezida bane b'amashyaka yihuje ni bo batangaga amabwiriza ku barwanyi ba FLN.

Mu 2018, MRCD yatangiye kugaba ibitero mu Rwanda, byaguyemo abantu, hatwikwa ibikorwa, ibinyabiziga, hasahurwa imitungo n'ibindi.

Habarurema yavuze ko ibyo bikorwa iyo byasozwaga byahitaga byigambwa n'abayobozi.

FLN yashatse kwimurira ibikorwa byayo mu Rwanda ariko inyuze mu Burundi.

Icyo gihe Gen Hamada wayoboraga FLN yohereje Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase kuyihagararira mu Burundi ariko barafatwa.

Ibikorwa bya FLN ntibyacogoye kuko Col Nizeyimana Marc yayoboye ibitero byagabwe muri Nyaruguru birimo ibyo ku wa 19 Kamena no ku wa 1 Nyakanga 2018.

FLN imaze kugaba ibitero hagati ya Gicurasi n'Ukwakira 2019, hateguwe ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hakoreshejwe Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani n'abandi.

Muri iki gikorwa kandi harimo Matakamba Jean Berchmans, Nikuzwe Simeon, Ntabanganyimana Joseph [wambutsaga abarwanyi Ikivu bakinjira mu Rwanda] n'abandi.

Habarurema ati 'Icyari kigamijwe ni uko FLN yashakaga guhatira Leta kwemera bimwe mu byo yashakaga.''

14:18: Umushinjacyaha Habimana yavuze ko bitewe no kuba ibitero byagabwe na MRCD byaragize ingaruka no ku butaka bwa RDC, byatumye ingabo z'icyo gihugu zitangira ibikorwa byo kubohereza mu Rwanda ndetse mu baburana hari abagejejwe mu gihugu muri ubwo buryo.

Ku wa 30 Gicurasi 2019, Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasabye inzego z'ubutabera mu Bubiligi ubufatanye mu iperereza, hakabaho isakwa mu nyubako ya Paul Rusesabagina, Munyemana Eric n'uwitwa Ingabire Marie Claire.

Ubushinjacyaha bwasabye ko abo bantu babazwa ndetse barasatswe, hafatwa ibikoresho bitandukanye byanashingiweho hakorwa dosiye.

Ku wa 28 Kanama 2020 ni bwo Paul Rusesabagina yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, atangira gukurikiranwa.

14:04: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko ku bijyanye n'ibitero, MRCD/FLN yagabye muri Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, ni bwo Ubugenzacyaha bw'u Rwanda bwatangiye iperereza ku byaha hanategurwa dosiye.

Iyo dosiye yaregwagamo Nsabimana Callixte 'Sankara', Paul Rusesabagina, Gen Irategeka Wilson n'abandi.

Ku wa 9 Ugushyingo 2018, hakozwe inyandiko mpuzamahanga yo gufata Paul Rusesabagina agakurikiranwa.

Ku wa 13 Mata 2019, binyuze mu bufatanye bw'u Rwanda n'Ibirwa bya Comores, Nsabimana Callixte 'Sankara' yafatiwe muri icyo gihugu.

Yisobanura ibyaha byose yaregwaga yarabyemeye, asobanura uruhare n'urwa bagenzi be barimo Paul Rusesabagina.

13:56: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu nyandiko zasanzwe muri mudasobwa ya Rusesabagina ubwo Polisi yo mu Bubiligi yasakaga urugo rwe mu Bubiligi harimo iyerekana imikorere ya MRCD.

Ati 'MRCD ni umutwe w'iterabwoba bitewe n'ibyo bakoze n'icyari kigamijwe muri ibyo bikorwa. Imitwe y'iterabwoba yose ntikora iterabwoba inyuze mu mitwe y'ingabo. MRCD yo yahisemo gukoresha umutwe w'ingabo [FLN]. Ibijyanye n'igisirikare cyari kimwe mu bikorwa byinshi, cyayobowe mu mutwe w'ingabo.''

Yavuze ko MRCD yari ifite uruhande rwa demokarasi, urwo gushaka inkunga yo gushyigikira ibikorwa by'iterabwoba.

13:48: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko umutwe w'iterabwoba uvugwa ari MRCD/FLN kuko MRCD ukwayo ari umutwe wa Politiki wari uhuje amashyaka atatu [CNRD Ubwiyunge, PDR Ihumure na RRM].

Ati 'Hari umutwe wa Politiki ariwo MRCD, hakaba uw'ingabo [FLN] hakaba n'uw'iterabwoba wa MRCD/FLN.''

13:42: Umushinjacyaha Habyarimana yavuze ko abarwanyi batwitse imodoka bari bahawe amabwiriza yo kurasa ku modoka yose babonye nta kurobanura, icyo yasobanuye ko cyerekana ko ntacyo bapfaga kuko batari babazi.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique ni we uyoboye itsinda ry'abashinjacyaha
Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique n'Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin imbere y'Inteko iburanisha

13:37: Mu nyandiko mvugo Matakamba Jean Berchmas yabajijweho mu Bushinjacyaha ku cyo yatekereje amaze kubona amasasu na grenade yagombaga gushyikiriza abarwanyi bateye ibisasu mu Karere ka Rusizi, yasubije ko yari azi ko bibujijwe.

Matakamba wari ushinzwe gucunga no gutanga ibikoresho bya gisirikare yasubije ko intego bari bafite ari ugukomeza kugaba ibitero no gusaba imishyikirano na Leta nyuma yo kwerekana ko bari mu gihugu.

13:36: Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana avuga ko amatangazo yasohowe mu bihe bitandukanye yerekana ko ibyakorwaga na MRCD/FLN byari bigamije gutera ubwoba abaturage no kuburira abanyamahanga bashaka gusura u Rwanda.

Ku wa 30 Mata 2019, Paul Rusesabagina yasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru ahamagarira Abanyarwanda n'abanyamahanga kwirinda kujya mu gice intambara yaberagamo.

Iri tangazo ryasangaga andi yatanzwe na Nsabimana Callixte 'Sankara' mu 2019 ahamagarira abatuye Amajyepfo no mu nkengero za Nyungwe kwirinda kugenda mu ijoro, kudakora amarondo muri ako gace karimo ibikorwa bya gisirikare.

-  RUSESABAGINA WIKUYE MU RUBANZA, INTEBE YE NTA MUNTU UYICARAHO

Rusesabagina Paul w'imyaka 66 ntiyagaragaye mu rukiko ku nshuro ya kabiri. Mu iburanisha ryo ku wa 12 Werurwe 2021, urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwe bwo kongererwa amezi atandatu yo gutegura neza dosiye ye, ahita yivana mu rubanza.

Icyo gihe yagize ati 'Ndagira ngo mbwire urukiko n'ubucamanza ko uburenganzira bwanjye bw'ibanze bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye, urukiko rwanze kubwubahiriza.'

Yakomeje agira ati 'Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira uru rubanza. Urubanza rwanjye ndaruhagaritse.'

Ubusanzwe mu gihe umuburanyi [Rusesabagina] yanze kwitaba urukiko, birashoboka ko yavugana n'umwavoka we akamuhagararira ariko Gatera Gashabana [ukiri i Arusha muri Tanzania] na Me Rudakemwa Félix bamwunganira nta wigeze ahakandagira.

Intebe Rusesabagina Paul yicaragaho kuva iburanisha ryatangira muri dosiye ihuriwemo abaregwa 21, nta muntu wayihawe. Iburanisha ryakomeje nta we uyicayeho.

Intebe ya Rusesabagina nta muntu uba uyicayeho nubwo nyir'ubwite yikuye mu rubanza

13:25: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko yaba Nsabimana Callixte 'Sankara' na Paul Rusesabagina bagiye bumvikana bigamba ibitero byagabwe ku butaka bw'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi mu bihe bitandukanye.

Habyarimana yavuze ko 'kimwe mu biranga ibikorwa by'iterabwoba harimo gutera abaturage ubwoba ariko ushaka gutanga ubutumwa ku bandi butuma bagira ubwoba.'

-  IVUKA RYA MRCD/FLN MU BIKORWA

Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko Rusesabagina akimara kubura Habiyaremye Noël yacuditse na Gen Ndagijimana Laurent alias Irategeka Wilson uzwi ku izina rya Lumbago wahoze muri FDLR akaza kwitandukanya nayo.

Gen Irategeka yasohokanye abarwanyi benshi muri FDLR, ashinga umutwe witwa CNRD Ubwiyunge.

Ku wa 4 Nyakanga 2017 ni bwo Paul Rusesabagina na Gen Irategeka bumvikanye gushyiraho umutwe wa Politiki uhuriweho na CNRD Ubwiyunge na PDR Ihumure ya Rusesabagina.

Iyo Mpuzamashyaka bashinze yiswe MRCD ndetse imaze gushingwa ni bwo Paul Rusesabagina yari ageze ku nzozi ze zo kugira igisirikare.

Ku wa 18 Werurwe 2018, MRCD yinjijwemo undi mutwe wa Politiki witwaga RRM wa Nsabimana Callixte 'Sankara'. Uyu yavuze ko yinjijemo amaraso mashya ndetse atanga abasore 30 bashyirwa mu gisirikare.

Aho ni ho havuye umutwe w'ingabo za FLN. Kuva MRCD yashingwa, Paul Rusesabagina ni we wari Perezida, Gen Irategeka yari Visi Perezida wa Mbere mu gihe Sankara yari Visi Perezida wa Kabiri.

Mu buryo bw'imiyoborere yumvikanyweho, buri shyaka ryagombaga gufata ubuyobozi mu buryo bwo gusimburana. Paul Rusesabagina yakomeje kuba Perezida wa MRCD.

Umutwe wari ufite ingabo za FLN wihuje na Rusesabagina kuko ariwe wari ufite ubushobozi bwo kuwushakira amafaranga, kugura ibikoresho no gutunga ingabo.

Umutwe wa FLN waje gushaka uko wiyubaka ushaka abandi binjira mu gisirikare ndetse abenshi bashakwaga mu nkambi zirimo Abanyarwanda mu bihugu birimo Uganda, u Burundi, RDC n'ahandi.

Muri icyo gisirikare hinjijwemo n'abana batarageza ku myaka 18.

Nizeyimana Marc wari Commander muri FLN aho yari afite ipeti rya Colonel, mu mabazwa atandukanye mu Bugenzacyaha [muri Nyakanga] no mu Bushinjacyaha [Nzeri] 2020 basabye ko abana bemererwa kwinjira mu gisirikare.

Mukandutiye Angelina na we wari Komiseri ushinzwe Iterambere ry'abakobwa n'abahungu yavuze ko abana b'abakobwa bahatirwaga kujya mu gisirikare.

Inkunga zo gushyigikira MRCD zavaga ahantu hatandukanye ariko cyane cyane umuterankunga wari ukomeye nkuko na we yabyivugiye mu nyandiko mvugo yo ku wa 31 Kanama 2020 yavuze ko yatanze inkunga ku giti cye, anakora ubuvugizi butandukanye hagamijwe kubonera uwo mutwe ubushobozi, aho hakozwe ibikorwa byo gukusanya imisanzu yo kugurira ingabo za FLN ibikoresho.

Rusesabagina wagaragazaga ko utakora politiki udafite igisirikare, akimara kubona FLN yahise atangira undi mugambi wo gusenya ibikorwa n'ibindi bigamije guhungabanya ituze.

13:04: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gukomeza, Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure asobanura uko MRCD/FLN yavutse.

11:59: Iburanisha rirasubitswe, biteganyijwe ko risubukurwa saa Saba, Ubushinjacyaha butangira gusobanura amavu n'amavuko ya MRCD/FLN.

11:55: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ifatwa rya Lt Col Habiyaremye Noël ryaciye intege umugambi wa Paul Rusesabagina wo gushinga umutwe w'ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure.

Lt Col Habiyaremye ni we wari watangiye ibikorwa byo kubaka igisirikare ndetse ifatwa rye ryatumye uburyo bwo guhana amakuru hagati ya Rusesabagina n'abo yashakaga kugira abarwanyi be risa n'iricitse intege.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye ko ishingwa rya MRCD/FLN ari umugambi watangiye kuva kera

11:46: Umushinjacyaha ku rwego rw'Igihugu, Ruberwa Bonaventure yavuze ko MRCD/FLN bifite inkomoko ya kure kuva kera mbere y'uko ishingwa mu 2018.

Yavuze ko Paul Rusesabagina nka Perezida wa PDR Ihumure yagize igitekerezo cyo gushinga umutwe w'ingabo ushamikiye ku ishyaka rye.

Mu 2009, ni bwo yasabye Lt Col Habiyaremye Noël kumufasha gushinga umutwe w'ingabo ndetse ubushobozi bwo kubikora butangira gutangwa.

Yavuze ko Paul Rusesabagina yoherereje Habiyaremye amafaranga hagamijwe gushing umutwe w'ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure.

Ati 'Igitekerezo cyo gushinga umutwe w'ingabo cyongeye gushimangirwa n'umutangabuhamya [Habiyaremye Noël].''

11:28: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Nkurunziza Pierre ntaho yerekana ibijyanye n'ibikorwa byo gufasha ahubwo hari ibya politiki biri mu murongo w'ibyo bakoraga mu buryo bw'ibanga.

Ati 'Aratangira avuga ko yanditse ibaruwa mu izina rya Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yashinze. Akavuga ibyo yakoze, amateka y'ibihugu n'impinduka zabaye mu Karere k'Ibiyaga Bigari mu 1994. Ko ashima cyane uruhare rw'uwo yari yandikiye mu kugarura demokarasi mu Karere no mu Burundi. Aho nta na kimwe tubona kuri wa muryango wita ku gufasha abana, kubarihira amashuri, urabishaka ukabibura.''

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

Yakomeje avuga ko nyuma yo gushimira Nkurunziza, yongeyeho ko mu Rwanda bimeze nabi bishingiye ku butegetsi buriho.

Dushimimana ati 'Foundation igamije gufasha abana b'imfubyi kubona uburyo bwo kwiga no kwivuza ariko ikigira mu bijyanye na politiki biganisha no ku bikorwa by'iterabwoba. Ibiri muri iyi baruwa yashingiragaho asaba guhura na Nkurunzuza [wari Perezida w'u Burundi] ntaho bihuriye n'intego z'umuryango.''

11:14: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Rusesabagina yabanje gushaka gukorana na FDLR, bashaka no kuyikuramo umutwe w'ingabo. Yavuze ko nyuma yo kubona icyasha cyari kuri FDLR, Rusesabagina yakomeje gushakisha umutwe w'ingabo wo gukoresha ibikorwa by'iterabwoba.

Ati 'Twashakaga kwerekana ko ubuhamya bwatanzwe na Dr Michelle Martin bushimangira uko hagiye habaho gukorana kwa Rusesabagina na FDLR. Ni igitekerezo cyatangiye kera kandi byose bigaragaza MRCD/FLN nk'umutwe w'iterabwoba bishingiye ku bikorwa byatangiye kera.''

10:52: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko umuryango 'Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation' wagize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira iterabwoba.

Mu gitabo kivuga ku buzima bwe yise 'An ordinary man' ku ipaji ya 63, Rusesabagina avuga kuri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, ayerekana nk'umuryango washyiriweho gutanga ubufasha mu burezi n'ubuzima ku bihumbi by'abana b'imfubyi bari mu Rwanda batagira aho baba.

Dushimimana ati 'Foundation ifite intego nk'iyi yagakwiye gukora ibyo. Umutangabuhamya [Michelle] yagaragaje ko Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yeretse urukiko, turashaka kugaragaza ibaruwa iri mu zo twagaragarije urukiko. Ni ibaruwa Rusesabagina yandikiye nyakwigendera Nkurunziza Pierre wahoze ari Perezida w'u Burundi ku wa 9 Gicurasi 2017.''

Iyo baruwa yarimo ubusabe bwa Rusesabagina bwo kuganira na Nkurunziza ku bibazo yari afite avuga ko bikeneye gukemurwa ku butaka bw'u Rwanda.

Yakomeje ati 'Iyi baruwa ntacyo ipfana n'intego y'umuryango ahubwo birereka urukiko imiryango inyura muri ibyo bikorwa ariko ifite izindi gahunda.''

10:48: Ubushinjacyaha bwavuze ko Rubingisa na Fernando batangije Komisiyo y'ukuri n'ubwiyunge ariko utagamije ibyo. Buvuga ko mu nyandiko bohererezanyije nta na kimwe cyerekanaga ko ari ibyo bifuza gukora.

Muri izo nyandiko bavuze ko bashaka gukora icyerekana ko mu gihugu bitameze neza, ndetse bashaka uko batera ibisasu muri Gisenyi na Ruhengeri ngo berekane ko hari ibibazo mu gihugu.

10:30: Ubushinjacyaha bwavuze ko emails zohererejwe Rubingisa zivuye kuri Ngamije Fernando zirimo iyerekana ko 'yiyemereye gukurikirana ibya FDLR kandi ibibazo byayo bigakemurirwa muri iryo shyaka.'

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyakozwe na MRCD/FLN bifite umuzi hambere ndetse mu butumwa bahanaga bakoresheje imvugo zabo 'jargon' nko kumanura ibinyoni 'indege', ibiturika no kohereza abanyeshuri mu Rwanda.

Yavuze ko muri email yo ku wa 17 Ugushyingo 2007, Fernando yabwiye Rubingisa ko hari amazina y'abantu bazajya bahabwa amafaranga biganjemo abari batuye mu Mujyi wa Goma, ndetse anamubwira ko igihe bizabera.

Ati 'Izo email ni nyinshi kandi zerekana umugambi w'iterabwoba kuva mu 2007, PDR Ihumure imaze igihe ishinzwe.''

10:26: Ubushinjacyaha bwavuze ko Rubingisa na we akwiye gufatwa nk'uwari uhuriye mu mugambi w'imikoranire hagati ya PDR Ihumure na FDLR.

Ati 'Kuva PDR Ihumure yashingwa mu 2006, batangiye umugambi wabo wo gukorana na FDLR kandi yari yaramaze gushyirwa mu mitwe y'iterabwoba.''

10:21: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibikorwa byo gushaka gukorana na FDLR bitari ibya Rubingisa nk'umuntu. Yavuze ko ibyo yakoranye n'uwitwa Ngamije Fernando byari bigamije gukora iperereza niba ibitero byatumye FDLR ishyirwa mu mitwe y'iterabwoba bitaba byarakozwe na Leta y'u Rwanda.

Mu butumwa Rubingisa yandikiranye na Ngamije bwerekana ko kuvuka kwa MRCD ari umugambi watangiye kera, ahubwo wakomezaga.

10:10: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we wakomeje asobanura ku miterere y'ibyaha abaregwa bakurikiranyweho. Yatangiye avuga ko ibyo umutangabuhamya Dr Michelle Martin yabwiye urukiko byerekana ko kuva Ishyaka PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina kuva ryashingwa yashakaga gukorana na FDLR.

Mu buhamya bwe Dr Michelle Martin yagarutse cyane ku witwa Rubingisa Providence, Ubushinjacyaha bwerekana ko afite aho ahuriye n'urubanza.

Rubingisa yatangiranye na Paul Rusesabagina PDR Ihumure. Mu ibazwa ryakozwe na Polisi y'u Bubiligi, Rubingisa yabajijwe niba kuva yagera muri Amerika hari imiryango cyangwa amashyirahamwe yakoranye nayo ifitanye isano n'u Rwanda.

Yasubije ko 'yari umunyamuryango wa PDR Ihumure kuva mu 2006-2010, nabaye muri RNC kuva mu 2010 kugeza igihe yabazwaga. Yari mu bashinze PDR Ihumure, afatanyije n'abarimo Nayigiziki Gerome utuye Texas, Clement, Paul Rusesabagina n'abandi bari muri komite.'

Rubingisa yavuze ko ishyirahamwe bari bahuriyemo ryo kwita ku burenganzira bw'Ikiremwamuntu mu Rwanda, basabye Rusesabagina kubabera umuyobozi muri PDR Ihumure kuko yari amaze kumenyekana binyuze kuri filime 'Hotel Rwanda'.

10:03: Lt Col Habiyaremye Noël yabanje gusinya ku nyandiko y'urubanza mbere y'uko iburanisha rikomeza.

09:55: Byukusenge Jean Claude uri mu baregwa yabajije Habiyaremye Noël ingaruka abasirikare bari kugirwaho zatumaga badahabwa amakuru cyangwa bahuzwe na Minani Innocent.

Ati 'Byagombaga gukorwa mu ibanga rikomeye. Uwo Minani twavuganaga ni umusivili uba mu Bubiligi, kuvanga Minani n'abasirikare bato ntacyo byari gufasha. Murakoze.'

09:54: Lt Col Habiyaremye Noël yavuze ko ubwo bamaraga kuvugana na Gen Nshimirimana Adolphe batongeye kuganira kuko nyuma baje gutabwa muri yombi.

09:49: Lt Col Habiyaremye Noël yavuze ko aho FDLR yabarizwaga ntabwo hose haburaga network.

Ati 'Nakoraga recruitment y'abasirikare, iby'abaturage byagombaga kuza nyuma. Igihe habaga hari imirwano byasabaga ko bayishaka, ni yo mpamvu twashakaga kugura 'téléphone satellite' kugira ngo tujye tuvugana neza.''

09:42: Lt Col Habiyaremye yabajijwe uburyo (strategy) yari gukoreshwa mu kugaba ibitero avuga ati 'Hagombaga gukoreshwa amasasu n'igitero cya gisoda, bigakorwa mu nzira n'ahateguwe mu buryo butworohereza kubona aho kunyura.''

Yakomeje avuga ko atakwemeza ko ibyabaye i Nyabimata byari muri uwo mugambi kuko we ntacyo abiziho.

09:38: Lt Col Habiyaremye yavuze ko mu baregwa muri uru rubanza uwo azi ari Col Nizeyimana Marc wahoze muri FDLR.

Ati 'Col Marc ndamuzi. Ntabwo twakoranye na we na Rusesabagina.''

09:32: Lt Col Habiyaremye yavuze ko yatangiye gukorana na Paul Rusesabagina mu ntangiriro za 2008 kugera mu 2009 afatirwa mu Burundi.

Lt Col Habiyaremye yavuze ko yafashwe amaze kuganira n'abantu batandukanye ariko akenshi yavuganaga n'abashobora kwifatanya na bo mu ishyamba.

09:23: Lt Col Habiyaremye yavuze ko yari mu mugambi wo gutera igihugu ari muri FDLR. Yasobanuye ko aganira na Rusesabagina yamubwiye ko inzira yose yakunda kugira ngo habeho impinduka mu gihugu zakwifashishwa.

Yakomeje avuga ko Rusesabagina yamubwiraga ko 'Ni yo byananirana hakoreshwa imbaraga.''

-  Uko Lt Col Habiyaremye yahuye akanakorana na Rusesabagina

Lt Col Habiyaremye Noël yavuze ko yahuye na Nsengiyumva Appolinaire Minani Innocent baganira ku bijyanye na politiki n'igisirikare.

Muri iki gihe ni bwo yongeye guhuzwa na Paul Rusesabagina baganira ku byerekeye n'aho yari ari. Icyo gihe yari yaramubwiye ku byerekeye ishyaka rye PDR Ihumure.

Minani yaje kumubwira ko mu mugambi we akeneye abarwanyi ndetse ahabwa inshingano zo gushaka ingabo.

Ati 'Ibikoresho bya gisirikare kandi bihenze byasabaga amafaranga ariko Rusesabagina yambwiye ko atari ikibazo bihari.''

Rusesabagina yagiye amwoherereza amafaranga mu byiciro bitandukanye.

Yavuze ko yanakoranye na Lt Col Nditurende Tharcisse, ndetse na we yabahuje na Rusesabagina baravugana.

Ati 'Icyo gihe tuvugana sinari nzi ko avugana na Ingabire. Ntekereza ko yagendaga abagarira yose atazi irizera mbere. Twakomeje kuvugana numva twajyana muri iyo gahunda.

Nditurende yamubwiye ko afite gahunda yo kujya mu Burundi, amubwira ko afitanyeyo gahunda na Gen Adolphe Nshimirimana wari ukuriye Iperereza.

Ati 'Nabibwiye Rusesabagina. Yavuye Lusaka ajya Dar es Salaam mu gihe Nditurende yavuye mu Majyaruguru ya Kivu anyura i Nairobi bahurira muri Tanzania.

Kubera ibyangombwa byabo byari byarangiye basabye Rusesabagina kubaha amafaranga, abaha 2000$ abicishije kuri Minani mu Bubiligi.

Ayo mafaranga yakiriwe na Nditurende, nyuma yaho yohereje andi mafaranga 1000$.

Habiyaremye yahise ajya Kigoma gushaka ibyangombwa kuko we yari umuturage wa RD Congo.

Nditurende yaje kumusanga Kigoma berekeza mu Bujumbura aho bahuriye na Gen Adolphe Nshimirimana bamusaba ubufasha bwo kubona ibikoresho, ndetse u Burundi bukabafasha kugera mu Rwanda.

Ati 'Yatubwiye ko abanza kuvugana na bagenzi be, anatwizeza ko umushinga ari mwiza. Twabibwiye Rusesabagina ko umushinga washimwe.''

Habiyaremye yabwiye Rusesabagina ko bakeneye telefoni zifashisha satellite kugira ngo bajye bashobora kuganira. Icyo gihe yamuhaye 1870$ n'andi 900$ yoherejwe biciye muri Western Union.

Ubwo bajyaga mu Bujumbura gufata ayo mafaranga, Habiyaremye na Nditurende bafashwe n'ubuyobozi bw'u Burundi boherezwa mu Rwanda banyujijwe ku Akanyaru.

Habiyaremye Noël wahoze muri FDLR yatanze ubuhamya bwerekana uko yakoranye na Rusesabagina

-  Ubuhamya bwa Habiyaremye Noël wahoze muri FAR akaza no kwinjira muri FDLR

Habiyaremye Noël ukomoka mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Uburasirazuba. Yavutse ku wa 25 Ukuboza 1968.

Yafunzwe imyaka itatu n'igice, ahamijwe ibyaha bifitanye isano no kuba mu mutwe w'iterabwoba.

Yagiye muri FAR mu 1991, aza kuva mu Rwanda ajya muri Centrafrique aho yaje kuva ajya muri Congo. Icyo gihe ageze muri RDC yagiye mu Mutwe wa ALIR [Armée pour la Libération du Rwanda] ya kabiri.

Mu 2000, hamaze kuvuka umwuka mubi yafashe umwanzuro wo kujya mu ishyamba.

Icyari ALIR mu 2005 yahindutse FDLR hagamijwe kuyobya amarari kuko ibyaregwaga byari byinshi.

Habiyaremye wakurikiranaga amakuru mu bitangazamakuru yumvaga abanyapolitiki batandukanye barimo na Paul Rusesabagina.

Mu 2007 uyu mugabo ngo yagiye kwivuriza mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia, ahahurira n'Umunyarwanda witwa Nsengiyumva Apollinaire.

Yagiye mu Bubiligi ahura n'uwitwa Rubingisa Projecte uzwi nka Malumba, yaje kumutumira amubwira gahunda afite, yumva gahunda ye ni nzima.

Baje kuvugana kuri telefoni amubwira ko ayoboye batayo muri FDLR, anamubwira ko hari ibyo yamufasha ubwo bari bakomoje kuri Rusesabagina.

08:46: Ubushinjacyaha bwasabye ko iburanisha ryatangira humvwa undi mutangabuhamya.

Me Nkundabarashi Moïse aganira n'umukiliya we Nsabimana Callixte 'Sankara' mbere y'uko iburanisha ritangira

08:44: Inteko iburanisha igeze mu rukiko, urubanza rugiye gutangira kuburanishwa.

Urutonde rw'abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Indi nkuru wasoma: Umunyamerika Dr Michelle Martin yatanze ubuhamya ku ruhare rwa Rusesabagina mu gushyigikira ibikorwa by'iterabwoba (Amafoto na Video)

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishingwa-rya-mrcd-fln-n-uko-paul-rusesabagina-yakoranye-n-abahoze-muri-fdlr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)