Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure imikorere y'ibyaha birega abashinjwa, bwabanje gutanga ibisobanuro ku bijyanye n'ingingo zigarukwaho mu kirego cyabwo, nk'igisobanuro cy'umutwe w'Iterabwoba, amateka ya FDLR, ndetse n'ibindi biganisha ku mutwe wa FLN ushinjwa gukora biriya bikorwa bishinjwa abaregwa.
Ubushinjacyaha bwahereye ku gisobanuro cy'iterabwoba, yavuze ko ubundi iki gikorwa ari ubwicanyi bukorerwa abantu hagambiriwe kuzamura umwuka mubi ugamije kubangamira Leta.
Umushinjacyaha yavuze ko amategeko y'u Rwanda asobanura iterabwoba nk'igikangisho gishyirwa kuri Leta kugira ngo ihindure imikorere, rikaba ribamo ibikorwa binyuranye nko gufata bugwate abantu cyangwa kubica.
Yavuze ko ubu bwicanyi bukorwa nta sano rigenderewe ku bo bukorewe bugakorerwa abasivili hagambiriwe impamvu za politiki.
Ubushinjacyaha bwifashishije ibitabo by'abahanga nk'ikitwa Terrorism : What Everyone Needs to Know, gisobanura uko Iterabwoba riba riteye ariko ko rigenda rihindura isura bitewe n'uko ibihe bigenda bishyira ibindi.
Umushinjacyaha ati 'Ni igikorwa gikozwe mu buryo budatoranyije, kikazamura wa mwuka w'ubwoba kuko kiba gishobora kumugiraho ingaruka aho ari hose.'
Yakomeje agira ati 'Ibi bikorwa bishobora gukorwa n'abantu ku giti cyabo cyangwa mu matsinda, ibi byinjira neza muri iyi dosiye kuko abayikurikiranyweho bahuriye mu mitwe y'iterabwoba.'
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko imiryango mpuzamahanga nk'uw'Abibumbye ndetse n'indi ijya itanga urutonde rw'imitwe y'Iterabwoba ndetse ko inkiko zo mu Rwanda zashyize umutwe wa FDLR ku rutonde rw'iy'iterabwoba.
Uyu mutwe wa FDLR washyizwe mu mitwe y'iterabwoba, wahozemo na bamwe mu baregwa muri uru rubanza baje kuyivamo bakajya muri FDLR-FOCA nyuma bakaza kujya muri FLN.
Bwanasobanuye uko FLN yabayeho, ubwo bamwe mu bari abarwanyi ndetse ari n'abayobozi muri FDLR bayivuyemo bakajya mu yindi mitwe.
Bwavuze ko muri 2009 Paul Rusesabagina yashatse gushinga umutwe w'ingabo ushamikiye kuri PDR Ihumure hanyuma muri22 Nzeri 2009, u Burundi bukaza gufata abasirikare bakuru ba FDLR arimo Lt col Tharcisse Mbiturende na Lt. Col Noël Habiyaremye bariho bashaka gushinga uwo mutwe.
Hari ibaruwa kandi yandikiwe Rusesabagina igaragaza ko yari afitanye imikoranire n'abo bantu, hakaba n'inyandiko zigaragaza ko habayeho kohererezanya amafaranga kuri Western Union.
Lt. Noël Habiyaremye yabwiye Ubushinjacyaha ko uwitwa Minani Innocent yamuhuje na Paul Rusesabagina bakemeza ko bagomba gushing umutwe w'ingabo w'uriya mutwe wa Politiki.
Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwasabye America gukora iperereza niba koko Rusesabagina ari we wohereje ayo mafaranga ndetse iki gihugu cyaje kwemeza ko ari we.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hari abatangabuhamya babiri bafite amakuru arambuye kuri iyi ngingo ijyanye n'ishingwa ry'umutwe wa FLN, busaba ko Urukiko rwakwemera bakumvwa.
UKWEZI.RW