Leta yatangaje igihe umusoro w’ubutaka w’umwaka wa 2021 uzishyurirwa -

webrwanda
0

Magingo aya umusoro uri kwishyurwa ku mutungo utimukanwa mu Rwanda urimo n’ubutaka ni umusoro w’umwaka wa 2020. Mu Nama y’Abaminisitiri iherutse guterana kuwa 15 Werurwe uyu mwaka, hafashwe icyemezo cy’uko igihe cyo kuba uwo musoro warangije kwishyurwa cyongerwaho ukwezi kumwe, kikavanwa ku wa 31 Werurwe kikagezwa ku wa 30 Mata uyu mwaka.

Mu bindi Inama y’Abaminisitiri yari yemeje kandi harimo ko umusoro wishyurwa utazashingira ku bipimo bishya byari byashyizweho, ahubwo ko uzashingira ku bipimo byari byashingiweho hishyurwa umusoro w’umwaka wa 2019.

Ibi bipimo byari byahinduwe n’itegeko rishya ku musoro ryatowe mu mwaka wa 2018, rigena ko igiciro cy’umusoro ku butaka kibarirwa hagati y’amafaranga 0 Frw na 300 Frw kivuye kuri 0 Frw na 80 Frw, bitewe n’aho ubutaka buri ugereranyije n’ibikorwa remezo bibwegereye birimo umuhanda wa kaburimbo cyangwa undi wubatse neza, intera iva ku kibanza igera ku isoko y’amazi ndetse n’intera iva ku kibanza igera ku muyoboro w’amashanyarazi.

Umujyi wa Kigali wavugaga ko ibi biciro bijyanye n’iterambere uyu Mujyi umaze kugeraho, gusa bamwe mu baturage barabyinubiye cyane kuko hari aho igiciro cy’umusoro cyikubye inshuro zirenga eshatu, bikagora abaturage binagendanye n’ibihe igihugu kirimo bya Covid-19.

Nyuma y’uko umuturage witwa Niyitanga Salton agejeje icyo kibazo ku Mukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame mu mpera z’umwaka ushize, yatangaje ko icyo kibazo kigiye guhabwa umurongo kigakemurwa, binyuze mu gusuzuma ireme ry’uwo musoro ugereranyije n’ibihe u Rwanda rurimo bya Covid-19.

Icyo gihe yaragize ati “Umuntu agereranya ibintu byinshi, akareba abantu, amikora yabo, igihugu, n’impamvu uwo musoro wagiyeho, noneho tugashaka igishora kuba cyabera benshi.”

Asobanura impamvu y’ihinduka ry’umusoro uzishyurwa mu mwaka wa 2020, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye RBA ko “Hashingiwe ku miterere y’ubukungu muri iki gihe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’amikora y’abaturage akaba nayo yaragezweho n’izo ngaruka, Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko izamuka ry’ibiciro ryari ryatangajwe riba risubitswe, noneho abasora, bagasora imisoro yari iriho mbere y’iri zamuka. Imisoro yishyuwe mu mwaka wa 2019.”

Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko iki cyemezo cyerekana uburyo Leta yita ku bibazo by’abaturage bayo.

Yagize ati “Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda twacyakiriye neza cyane, tugira ngo tubone umwanya wo kubashimira, kuko bateze amatwi impungenge kandi bakaziha agaciro”.

Kugeza ubu, abaturage ibihumbi 188 nibi bari barashoboye kumenyekanisha umusoro w’ubutaka. Aba bose bari bamaze kumenyekanisha umusoro w’amafaranga miliyari 17 Frw ariko umusoro wari umaze kwishyurwa ungana na miliyari zirindwi.

Ku bantu bari baramaze kwishyura umusoro wabo w’umwaka wa 2020, bazahera kuri ayo mafaranga mu kwishyura umusoro w’uyu mwaka, umusoro uzishyurwa mu Ukuboza 2021 nyuma y’uko ibipimo bishya bizagenderwaho mu kwishyura uwo musoro bizaba bimaze gushyirwa hanze.

Mu Ukuboza uyu mwaka, ni bwo imisoro y'ubutaka y'uyu mwaka wa 2021 izishyurwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)