Hifujwe amavugurura mu itegeko ryo kubona amakuru hakajyamo n'ibihano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo busabe bwagarutsweho mu nama yabaye ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021, yateguwe na RJSD hagamijwe gusesengura iyubahirizwa ry'iryo tegeko.

Ni inama yateguwe mu gusesengura ibyagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo SOBANUKIRWA gifasha Abanyarwanda kubona amakuru, ku bufatanye n'icy'Abanyamerika, JP Media, mu 2020. Iyo nyigo yerekanye ko itegeko ryerekeye kubona amakuru mu Rwanda ari ingezi mu iterambere, ariko hakiri imbogamizi mu bo rireba kuko benshi batarisobanukiwe.

Bamwe mu banyamakuru bayitabiriye bavuze ko bahura n'imbogamizi zirimo kwimwa amakuru ntihagire igikorwa, ndetse n'abayabima ntibibagireho ingaruka kuko iryo tegeko ridafite ingingo iteganya ibihano.

Umunyamakuru Byansi Samuel Baker yagize ati 'Itegeko ridafite igihano biragoye ko rishyirwa mu bikorwa. Abantu benshi ntabwo bazi iri tegeko ariko n'abarizi bahita bamenya imbaraga nkeya zaryo ko nta gihano riteganya, bigatuma baryica nkana. Biragoye rero ko tuzabona amakuru ku rwego rushimishije mu gihe batararivugurura.'

Hitayezu Christophe we asobanura ko itegeko rikwiye kwigishwa no kumenyekanishwa cyane cyane by'umwihariko mu bayobozi kuko 'abenshi batazi inyungu rifite mu iterambere ry'igihugu'. Yavuze ko kugeza ubu hari ikibazo cy'abayobozi badasobanukiwe iryo tegeko 'bakumva ko umunyamakuru ari umwanzi wabo'.

Yakomeje ati 'Umunyamakuru afite uburenganzira bwo kubona amakuru akayageza ku baturage. Abayobozi ntabwo barumva neza inyungu ziri mu kuyatanga kuko nabo ubwabo bibagirira akamaro mu guteza imbere abo bayobora.'

Muri iyo nama hanagarutswe ku bakozi bashinzwe amakuru mu bigo bitandukanye, nabo bagaragaza imbaraga nke mu gusobanukirwa ibikubiye muri iryo tegeko, bityo bakaba bakeneye ko bongererwa ubumenyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura(RMC), Mugisha Emmanuel, yavuze ko ababangamira iyubahirizwa ry'uburenganzira bwo kubona amakuru bagombye kubihanirwa.

Yagize ati 'Nubwo kugeza ubu bidakorwa ngo habeho ibihano ku bimana amakuru afitiye rubanda akamaro, dusanga hakwiye kujyaho ibihano wenda bitari mpanabyaha, ariko inkiko zikajya zica abishe nkana iri tegeko ihazabu kugira ngo umuco wo kwimana amakuru ucike burundu'.

Umuvugizi wa RJSD, Ntawirema Celestin, asanga igihe kigeze ngo itegeko rigirire Igihugu akamaro mu iterambere 'hongerwamo izindi ngingo mu rwego rwo kubaka urwego rw'itangazamakuru rutajegajega'.

Uwari ahagarariye urwego rw'umuvunyi muri iyo nama, Mugeni Cecile, yasezeranyije abayitabiriye kugeza ibitekerezo byabo ku babishinzwe.

RJSD yasabye ko byakorwa mu maguru mashya, kugira ngo iryo tegeko rifashe Igihugu kugera ku iterembere rirambye cyane ko amakuru ari inkingi ya mwamba mu kwihutisha iterambere rya buri wese n'igihugu muri rusange.

Itegeko n° 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryerekeye kubona amakuru, rivuga ko 'buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n'urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z'abikorera'. Icyakora amakuru yahungabanya umutekano w'Igihugu ntatangwa.

Ni itegeko rigaragaramo icyuho cy'ibihano mu gihe hagaragara uwimanye amakuru ateganyijwe gutangwa, ari na byo inzego zitandukanye ziheraho zisaba ko hongerwamo ingingo z'ibihano.

Abanyamakuru basabwe ko Itegeko ryo kubona amakuru risobanurirwa abayobozi bose, bakarigira iryabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hifujwe-amavugurura-mu-itegeko-ryo-kubona-amakuru-hakajyamo-n-ibihano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)