Ku munsi yizihizaho isabukuru ye, Kimenyi Yves yahaye isezererano rikomeye umukunzi we watumye yisobanukirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe ya Kiyovu Sports n'Amavubi, Kimenyi Yves ku munsi umukunzi we Uwase Muyango yizihizaho isabukuru y'amavuko yamusezeranyije ko azamukunda ubuziraherezo kuko ari we watumye yisabunukirwa.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine rugenda rufata intera uko bwije n'uko bukeye, kugeza amwambitse impeta ya fiançailles.

Buri tariki ya 19 Werurwe, Uwase Muyango Claudine yizihiza isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro akaba yabyukiye ku magambo meza aryoheye amatwi yabwiwe n'umukunzi we Kimenyi Yves.

Kimenyi Yves abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yifurije uyu mukobwa isabukuru nziza y'amavuko amushimira kuba yaraje mu buzima bwe.

Ati"ndifuriza isabukuru nziza ku mugore uryoshye ku Isi. Warakoze rukundo. Warakoze kuza mu buzima bwanjye, ukankunda, ukananyumva, ukamfata igihe nari ngiye kugwa no kuba waratumye nisobanukirwa."

Yakomeje avuga ko ari we mugore w'inzozi ze yahoze arota ndetse ko iyo ataba we aba yaribuze neza, amusezeranya kuzamukunda ubuziraherezo.

Ati"warakoze kumbera umugore mwiza, unyifuriza ibyiza akananshyigikira, warakoze kunsunika kuko iyo utaza kuhaba ku bwanjye mba naraburiye muri iyi Si ngari. Ndagusezeranya ko ntazatuma ujya hasi cyangwa ngo ntume wicuza icyo wankundiye. Nzaguma iruhande rwawe kugeza ku mpera z'Isi, nzagukunda ubuziraherezo."

Tariki ya 28 Gashyantare 2021, Kimenyi Yves yashinze ivi hasi asaba Uwase Muyango Claudine ko yazamubera umugore ubundi amwambika impeta ya fiançailles, ni nyuma hafi y'imyaka 2 bakundana.

Kimenyi Yvese yasezeranyije Muyango ko azamukunda ubuziraherezo
Urukundo rwabo rumaze gufata indi ntera



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ku-munsi-yizihizaho-isabukuru-ye-kimenyi-yves-yahaye-isezererano-rikomeye-umukunzi-we-watumye-yisobanukirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)