Koperative CAEPBK yatakambiye Perezida Kagame nyuma y’imyaka 25 abayigize batarahabwa ubutabera -

webrwanda
0

Mu bibazo bitarabonerwa umuti harimo n’icy’abagize Koperative CAEPBK yo mu Kinigi mu Karere ka Musanze, yagejeje ikibazo cyayo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’inkiko kuva mu 1996, ariko kugeza uyu munsi ntibarahabwa ubutabera ngo hanzurwe niba batsinze cyangwa batsinzwe cyane ko bo bavuga ko barengana.

Mu miterere y’ikibazo, abantu 36 bayobowe na Rwangano Félicien, Ngendahimana Faustin na Munyandekwe Fidèle bavuga ko bari abanyamuryango ba Koperative y’Ubuhinzi n’Ubworozi bw’Amatungo Magufi, CAEPBK, yashinzwe mu 1988 igizwe n’abanyamuryango 72.

Nyuma y’uko ihawe ubuzima gatozi mu 1991, yarakoze igira umutungo urimo ubutaka n’amafaranga kuri konti. Mu 1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi n’umwaka wakurikiyeho ukarangwa n’umutekano muke mu gihugu, byatumye imikorere ya CAEPBK isa n’ihagaze kuko bamwe mu bayigize bari barahungiye ishyanga.

Mu 1996 ni bwo abari hanze bahungutse basanga umutungo wa CAEPBK warigabijwe n’abantu 36 bonyine, babangira kugaruka nk’abanyamuryango ndetse babwirwa ko koperative itakibaho, ko ahubwo ikiriho ari ishyirahamwe batangije.

Ibisobanuro byatanzwe mu mabaruwa n’inyandiko zashyikirijwe inzego zitandukanye IGIHE ifitiye kopi, byerekana ko abantu 36 bayobowe na Nizeyimana Grègoire, Bwiyake Boniface na Nzabarinda Anastase, ari bo bikubiye ubutaka bwa CAEPBK bungana na hegitari 72 bwabarirwaga agaciro ka 337.500.000 Frw mu 2012, banabikuza 565.000 Frw kuri konti no 209 ya Koperative iri muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

Uruhande rwa Rwangano Félicien rusaba kurenganurwa rwasabye urwa Nizeyimana Grègoire rufite umutungo wa CAEPBK kubemera nk’abanyamuryango kandi bakagira uburenganzira ku mutungo nk’uko byahoze, babwirwa ko iyo Koperative itakibaho bityo ko nta mutungo yaba ifite.

-  Ikibazo cyajyanywe mu nzego z’ubuyobozi ntizagikemura

Uruhande rw’abavuga ko barenganywa rumaze kubona kwihuza bidashobotse, rwahisemo kugana iy’ubuyobozi. Mu bihe bitandukanye ikibazo cyajyanywe ku rwego rwa komini, ku rw’akarere, ku rw’umurenge, ku rwa sitasiyo ya polisi, ndetse no ku rw’Intara y’Amajyaruguru.

Rwakomeje kubura gica bagana Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative ndetse n’abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi.

Rwangano Félicien na bagenzi be basaba gusubirana uburenganzira ku mutungo wa CAEPBK bavuga ko babanje kugeza ikibazo cyabo kuri Ntirenganya Ignace wayoboraga iyahoze ari Komini Kinigi ntiyagira icyo agikoraho. Nyuma ngo byaje kugaragara ko uwo muyobozi afite hegitari umunani ku butaka bwa Koperative, ibintu bakeka ko byaba ari byo byatumye aryumaho.

Bamaze kubona ntacyo Komini ibafashije bitabaje Rucagu Boniface wari Guverineri w’iyahoze ari Intara ya Ruhengeri, yandikira umuyobozi w’akari Akarere ka Kinigi amusaba kubakemurira ikibazo.

Mberabagabo Richard wari Umuyobozi wa Kinigi yahuje impande zombi yanzura ko abahejwe muri CAEPBK basubizwamo nta mananiza, buri ruhande rukagaragaza ibyo ruzi ku mutungo wayo, amavugurura yabayeho yose agateshwa agaciro kandi ibitumvikanyweho bigakemurwa hifashishijwe amategeko shingiro ya koperative.

Icyo gihe Rwangano Félicien yahise anagirwa umuyobozi w’iyo Koperative, ahabwa inshingano zo kuyishakira sitati.

Ubwo ikibazo cyasaga n’ibikemutse, ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’akari Akarere ka Kinigi ryatambamiwe n’amavugurura mu miterere y’inzego z’ubutegetsi.

Ruberwa Roger wari Umuyobozi w’Umurenge wa Kinigi ni we wagombaga kuyishyira mu bikorwa kuko Komini yari itakiriho, ariko abahagarariwe na Nizeyimana Grègoire bavuga ko ibikorwa bya CAEPBK byeguriwe iyari Komini Kinigi, kandi ko iyo Koperative itakibaho.

Ruberwa yanzuye ko abarega bajya gushaka ibyemezo by’uko Koperative igihari kandi bakagana inzego zibishinzwe akaba ari zo zikemura ikibazo cyabo.

Abarega bahisemo kugeza ikibazo cyabo kuri Karabayinga Pierre Céléstin wayoboraga Akarere ka Musanze, na we ntiyabasha kuruca ahubwo ngo baza kumenya ko na we afite umugabane wa hegitari icumi kuri bwa butaka bwa CAEPBK.

Icyakurikiyeho kwabaye ukugana urwego rwa polisi, ikirego kigejejwe kuri sitasiyo ya Kinigi abayobozi batatu b’abaregwa bafungwa iminsi mike, bishyura 48.400 Frw kuri ya konti ya Koperative bararekurwa. Abo ku ruhande rwa Rwangano Félicien babajije impamvu abaregwa barekuwe ikibazo kidakemutse, basubizwa ko dosiye igikomeje kandi umwanzuro uzafatwa n’urukiko.

Ikibazo cyahise gishyikirizwa Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze mu Ukwakira 2011, ihuza impande zombi yemeza ko igiye gufata umwanzuro bidatinze ariko kugeza ubu nturatangazwa.

Byarazamutse bigezwa ku Rwego rw’Igihugu rushizwe Amakoperative (RCA), rwohereza intumwa zari ziyobowe na Hamisi ngo zijye gukemura ikibazo. Zarahageze zihuza abanyamuryango ba CAEPBK bari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge n’intumwa y’akarere ariko umwanzuro warategerejwe amaso ahera mu kirere.

Ikibazo cyajyanywe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, rumaze kumva impande zombi rwanzura ko CAEPBK yatakaje ubuzima gatozi bitewe n’uko amategeko shingiro yayo atahujwe n’itegeko ryo mu 2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’amakoperative mu Rwanda. Icyakora rwanavuze ko kuba itakiriho bitabuza kuba umutungo wayo waba ugihari.

Mu 2012 ikibazo cyagejejwe kuri Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi, basura CAEPBK bari kumwe n’intumwa z’akarere n’umurenge, bizeza ko ikemurwa ryacyo ariko nta cyakozwe.

Nyuma y’imyaka ine ntakirakorwa, mu 2016 abavuga ko barengana bongeye kwandikira Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi basaba itabwa muri yombi ry’ababaheje ku mutungo wa CAEPBK, biba iby’ubusa.

-  Ibaruwa ku Mukuru w’Igihugu

Babonye bakomeje gusiragira mu nzego ntacyo bitanga, bafashe umwanzuro ku wa 6 Ukuboza 2016 bandikira Perezida wa Repubulika, bamusaba kubarenganura.

Muri iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi, Rwangano Félicien, Ngendahimana Faustin, na Munyandekwe Fidèle basobanura imiterere y’ikibazo, inzego cyagejweho n’uko byagenze.

Ku wa 19 Gashyantare 2021, urwo ruhande rwongeye kwandikira Umukuru w’Igihugu rumwibutsa ibaruwa yo mu 2016, rugaragaza ko rutewe impungenge n’uko ibikorwa byo kwagura Pariki y’Ibirunga bizagera ku butaka bwa CAEPBK, bityo ingurane yabwo ikaba ishobora kuzahabwa “ababwibarujeho atari ba nyirabwo”.

Iyo baruwa ikomeza igira iti “Kubera ko dufite impungenge z’uko ababohoje umutungo wa CAEPBK bashobora kwegukana ingurane z’iyo sambu mu gihe haba hatabonetse umwanzuro wihuse ku karengane twabagejejeho; tubandikiye iyi baruwa kugira ngo twibutse ikibazo twabashyikirije.”




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)