Kicukiro : RIB yataye muri yombi Pasiteri ukekwaho gushaka kwica umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukozi w'Imana yatawe muri yombi ku wa 13 Werurwe 2021, usanzwe atuye mu Mudugudu wa Susuruka, Akagali ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro.

Bivugwa ko kwa Pasiteri Rwamasunzu hamaze iminsi hari amakimbirane aterwa no kuba uyu mugabo ashinja umugore we kumuca inyuma mu gihe umugore we yabihakana ahubwo we akavuga ko umugabo we ari we ufite undi mugore uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uyu mugore wa Pasiteri kandi ashinja umugabo we kumuhoza ku nkeke kubera biriya binyoma amushinja no kuba yifitiye inshoreke.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Susuruka, Nyanja Moise avuga ko ubuyobo mu nzego z'ibanze bwitabajwe n'umugore nyuma yo kwirukanwa mu rugo rwe n'umugabo we.

Umugore yabwiye Abayobozi ko umugabo yamukuye mu kazi, amushinja gusambana n'umukoresha we, akaba ngo amuhoza ku nkeke, kugeza ubwo amwirukanye mu nzu akarara mu gasozi.

Murumuna w'umugore wa Pasiteri yemeza ko mukuru we ahozwa ku nkeke ndetse ko umuryango wagerageje kubunga bikananirana. Avuga ko ihungabana ryageze ku bana kubera ibyo babonera mu rugo.

Ati 'Umuvandimwe wanjye yahozwaga ku nkeke n'umugabo we iki kibazo twakiganiriyeho nk'umuryango ntibyagira icyo bitanga, kugeza n'aho Umushumba Mukuru w'Itorero Restoration Church mu Rwanda, Masasu Josua abimenye, ariko ntibyagire icyo bitanga.'Yemeza ko mukuru we hari ubwo avuga ibiterekeranye asubiza uwo baganira kubera ko guhozwa ku nkeke kwe biri ku rundi rwego.

Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yemeye ko Pasiteri yafashwe ndetse ko afunzwe.

Yavuze ko mu byo yafatanywe harimo icyuma n'ibindi bimenyetso akaba afungiye kuri Station ya Kanombe.

Uyu muvugizi wa RIB avuga kandi ko dosiye yamaze gukorwa ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha ngo buzamuregere Urukiko.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kicukiro-RIB-yataye-muri-yombi-Pasiteri-ukekwaho-gushaka-kwica-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)