Juventus yashyize ivuga ku hazaza ha rutahizamu Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fabio Paratici yemeje ko 'umukinnyi wa mbere ku isi mui ruhago'azaguma mu ikipe yabo nubwo atabafashije kurenga umutaru muri Champions League ndetse kuri iki cyumweru batsinzwe n'agakipe kitwa Benevento.

Fabio Paratici yavuze ko uyu rutahizamu w'imyaka 36 atari ku isoko nkuko byavugwaga ko amakipe nka Real Madrid na Manchester United ageze kure umushinga wo kumwisubiza.

Kuri iki cyumweru,Cristiano Ronaldo na bagenzi be bari mu kibuga ubwo Benevento yabasangaga mu rugo ikabatsinda igitego 1-0 byatumye baguma ku mwanya wa 3 n'amanota 10 barushwa na Inter Milan ya mbere.

Paratici yabwiye Sky Sports ati 'Twahisemo kuguma Cristiano Ronaldo.N'umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi kandi azagumana natwe.'

Juve yahaye CR7 umupira wanditseho ngo 'GOAT 770'mu rwego rwo kumushimira agahigo yakoze ko kuba amaze gutsinda ibitego 770 mu mikino izwi yakinnye aho yanyuze kuri Pele wari ukamaranye igihe.

Ibi yabigezeho mu minsi ishize ubwo yatsindaga ibitego 3 wenyine batsinda Cagliari.

Ronaldo umaze gufasha Juventus gitwara Serie A 2 ntabwo yagize amahirwe yo kuyifasha kwegukana iki gikombe ku nshuro ya 10 yikurikiranya kuko Inter ikigerereye.

Igitego cya Adolofo Gaich ku munota wa 69 cyahaye amanota 3 y'ingenzi Benevento yari imaze imikino isaga 11 itazi uko intsinzi isa imbere ya Juventus yari yayakiriye.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/juventus-yashyize-ivuga-ku-hazaza-ha-rutahizamu-cristiano-ronaldo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)