Jurgen Klopp yahishuye isezerano rikomeye yagiranye n'umuryango we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutoza uheruka guhesha Liverpool igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 30 itagitwara,yahishuye ko nava muri Liverpool azafata ikiruhuko cy'umwaka adakora cyakora ngo umuryango we niwe uzamuhitiramo aho azakora.

Uyu mwaka wabaye umubirizi kuri Liverpool kuko nyuma yo kuvunikisha ba myugariro bayo bose yatsinzwe umusubirizo ariyo mpamvu ubu iri ku mwanya wa 6 ndetse nta cyziere ko izabasha kurangiza mu makipe 4 ya mbere abona itike ya Champions League.

Ibihuha bikomeje guhwihwiswa ko uyu mugabo ashobora kuzahita asubira iwabo mu Budage cyane ko ngo Bayern Munich imwifuza cyangwa se ikipe y'igihugu cye.

Aganira na Sport Bild,Klopp yavuze ko yasezeranyije umuryango we ibintu byinshi birimo no kuzemera ko umuhitiramo aho azerekeza.

Yagize ati 'Akaruhuko ko kazafatwa byanze bikunze.Tudatsinze cyane imikino ya Premier League hanyuma abakire bagahinduka,nzafata umwaka w'ikiruhuko.Nta mpamvu n'imwe yabibuza.

Ni isezerano nagiranye n'umuryango wanjye n'umuganga w'umuryango wanjye.Ikintu kimwe twumvikanyeho nuko akazi ka Liverpool nikarangira nzamara umwaka ndakora.Nta muntu ugomba kumpamagara,nta nyuma y'amezi 4 cyangwa se ngo nyuma y'amezi 6.Uko wabigerageza kose ni nyuma y'umwaka.'

Amasezerano ya Klopp muri Liverpool azarangira 2024 ariko ntawamenya niba azayarangiza kuko ntabwo ikipe ihagaze neza ndetse n'imikinire itangiye kwanga.Umukino ukurikiraho muri shampiyona azawukina na Arsenal kuwa 04 Mata 2021.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jurgen-klopp-yahishuye-isezerano-rikomeye-yagiranye-n-umuryango-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)