Umukobwa yiteguriye ubukwe arabwikorana kugira ngo yihimure ku bamuhatiriza gushaka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa w'umwarimu ukomoka mu mujyi wa Sydney, Australia,yatandukanye n'umukunzi we wari waramwambitse impeta muri 2013 ariko ntiyahita ashaka undi bakora ubukwe,niko guhitamo kubwikoresha wenyine nta wundi muntu bari kumwe.

Uyu mukobwa yikoresheje ubu bukwe mu mkwa ushize kuwa 30 Gicurasi.Icyamuteye gukora ibi nuko ngo yashakaga guhinyuza umugenzo uba iwabo ko umukobwa agomba kugira imyaka 30 afite umugabo.

Uyu mukobwa yateye indobo umusore bari bagiye kurushinga nyuma yo kubona ko bashakanye bitazamuhira.

Nyuma y'imyaka 8,Patricia ngo yabonye kwikorana ubukwe aribwo buryo bwiza bwo kwikunda no gutera imbere kurusha guhora uhangayikishijwe nuwo muzabana.

Uyu mukobwa yatumiye abantu 9 mu bukwe bwe wenyine bajyana muri iki kirori cyabereye ku gapariki ko hafi y'iwabo.

Patricia yavuze mu ijwi riranguruye indahiro yo kwisezeranya muri iki kirori cyamaze isaha hanubahirizwa amabwiriza yo guhana intera.

Indahiro yavugaga iti 'Ndikunda nubwo hari amakosa nakoze.Niyemeje kwibera mwiza no kwigirira icyizere.Niyemeje gukurikira inzozi zanjye zaba nini cyangwa ntoya.

Uyu mukobwa yavuze ko ibyo isi itegeka birimo gushyingiranwa,kugira umuryango mu myaka 30 bituma abantu batikunda ariyo mpamvu yahisemo kwikorana ubukwe.

Benshi ngo ntibashimishijwe nibyo yakoze,ariyo mpamvu hari abamwohererezaga ubutumwa bwo kumutuka.

Patricia yagize ati"Sosiyete itwotsa igitutu by'umwihariko iyo turi gusatira imyaka 30 ngo dushake uwo turushingana.Ndashaka gukora ibinyuranye nibyo kugira ngo nyereke ko ubucuti bwiza bubanziriza kuri twe ubwacu.

Nta gitutu ababyeyi banjye banshyizeho ngo nshake umugabo ariko sosiyete ishyira igitutu ku bagore ngo bazabe barashyize ibintu mu buryo kuri iyo myaka."







Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yiteguriye-ubukwe-arabwikorana-kugira-ngo-atitwa-ko-yagumiwe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)