Kuri uyu wa Hatanu nibwo Joe Biden yanyereye kuri izi ngazi aragwa ndetse abarimo umuhungu w'uwo yasimbuye witwa Donald Trump Jr bamugize igitaramo.
Biden yaguye ubugira gatatu ubwo yarimo yerekeza muri iyi ndege yari imujyanye muri Atlanta gusa abashinzwe ubuzima bwe bavuze ko ameze neza.
Umuvugizi wa White House, Karine Jean-Pierre, yavuze koi bi byose byatewe n'umuyaga wari mwinshi ubwo uyu mukuru w'igihugu yinjiraga muri iyi ndege.
Yagize ati 'Hari umuyaga mwinshi.Nanjye ubwanjye nari ngiye guhanuka ku ngazi.ameze neza 100 ku 100'.
Uyu Biden niwe muperezida wayoboye amerika akuze kuko ubu afite imyaka 78 ndetse bamwe mu banyamerika bemeza ko ageze mu zabukuru aka kazi atazagakora neza cyane ko atarakora ikiganiro n'abanyamakuru.
White House yatangaje ko iki kiganiro n'abanyamakuru cya mbere azagikora kuwa 25 Werurwe ubwo azaba yujuje iminsi 65 mu biro.
Iyi ni inshuro ya 2 Joe Biden aguye bikamenyekana kuko mu Ugushyingo nabwo yanyereye aragwa bimubiramo imvune ubwo yarimo gukina n'imbwa ze ndetse byamusabye kwambara inkweto z'abamugaye mu byumweru byinshi.
Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/joe-biden-yanyereye-ku-ngazi-za-air-force-one-aragwa