Uyu munsi Amavubi arakina na Cameroun umukino usoza itsinda F mu gusaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021, ni umukino Mashami ari bukore impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Mozambique.
Ni umukino Amavubi agomba gutsinda kugira ngo abone itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.
Gutsinda uyu mukino ntabwo biri bube bihagije kuko bisaba ko na Mozambique yatsinda Cape Verde, cyangwa se banganya bigasaba ko Amavubi aba yatsinze ibitego byinshi Cameroun(hakajyamo ikinyuranyo cy'ibitego 4 cyangwa 5).
Muri iri tsinda F, Cameroun yamaze kubona itike ifite amanota 10, Cape Verde ifite 7, Amavubi 5 n'aho Mozambique ikagira 4.
Mu bakinnyi 11 Mashami Vincent ashobora kubanzamo byanze bikunze hagomba kubamo impinduka ugereranyije n'ababanjemo ku mukino wa Mozambique i Kigali tariki ya 24 Werurwe 2021.
Yamaze gutakaza Manzi Thierry wabanjemo kuri uyu mukino kubera afite amakarita 2 y'imihondo.
Yagaruye umunyezamu Kwizera Olivier utarakinnye uyu mukino kubera ikarita y'umutuku, ashobora kuza gufata umwanya wa Emery Mvuyekure wabanjemo ku mukino wa Mozambique
Rubanguka Steve wabanjemo mu mukino wa Mozambique ashobora kuza guha umwanya Niyonzima Olivier Seif, Sugira Ernest na we ashobora kutabanzamo maze Byiringiro Lague watsinze igitego Mozambique na Bertrand bakabanzamo.
Byitezwe ko ahindura sisiteme yari yakinishije kuri Mozambique akava kuri 3-5-2 agakoresha isanzwe ya 4-4-2.
11 bashobora kubanzamo
Umunyezamu: Kwizera Olivier
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Nirisarike Salomon na Mutsinzi Ange Jimmy
Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Seif, Nshuti Dominique Savio na Haruna Niyonzima
Ba rutahizamu: Kagere Meddie na Byiringiro Lague
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-b-amavubi-bashobora-kubanza-ku-mukino-wa-cameroun