Ijya kurisha ihera ku rugo! Abahanzi nyarwand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari igihe umuhanzi akunda bya nyabyo ku buryo akoza ibaba muri wino umutima we ukavura amagambo aryohereye ku mukunzi we. Mu rwego rwo kugira ngo atagira igice cy'abantu aheza mu ndirimbo ye, abwira itangazamakuru ko yayikoreye abari mu rukundo.

Iyo agitangira gutereta uwo mukobwa yirinda guhita abwira rubanda ko igihangano yasohoye yagikoreye we, urukundo rwamara gushinga imizi akabyerura, cyangwa agakora indi ndirimbo ikorera mu ngata iyabanje.

Bibaho ko umuhanzi ashobora gukundana n'umukobwa ntamuhimbire indirimbo. Gusa, si ryo herezo kuko igihe kiba kizagera inganzo ikamutwara.

Riderman umaze hafi imyaka itandatu arushinze na Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, Agasaro Farid Nadia yabwiye INYARWANDA ko yamaze gufata amajwi y'indirimbo yakoreye umugore we iri kuri Album yise 'Kimirantare'.

INYARWANDA igiye kugaruka ku bahanzi bafite indirimbo bakoreye abakunzi babo.


1.Tom Close

Umuhanzi akaba n'umuganga Tom Close yabwiye INYARWANDA ko kuva mu Ugushyingo 2013, arushinze na Niyonshuti Ange Tricia amaze kumukorera indirimbo eshatu harimo 'Umugabo Uhiriwe', 'Byararangiye' ndetse na 'Mama w'abana'.

Indirimbo 'Umugabo uhiriwe' iri kuri Youtube kuva mu myaka irindwi ishize ifite iminota 04 n'amasegonda 01'. Mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba abwira Tricia ko kuba amufite ntacyo yabinganya.

Akavuga ko ajya yibaza icyo yatanze kugira ngo Imana ibahuze. Avugamo ko Tricia amukunda nk'uko 'nifuza gukundwa' kandi ko ari Malayika murinzi.

Akoresha imitoma idasanzwe mu matwi ya benshi nk'aho avugamo ati 'Ese ni ayahe maso y'inyana yaba meze kurusha aye! Nta bwoya bw'intama bwamurusha koroha! Ibuye ry'agaciro rihenze ntiryamundutira. Aho kuba atari imyaka igihumbi naba iruhande rwe umunsi umwe.' Tom Close asaba Tricia kutazatandukanywa n'iminsi mibi, ahubwo bazunge ubumwe. 

Mu ndirimbo ya kabiri yakoreye umugore we yise 'Byararangiye' agaragazamo amafoto n'amashusho yaranze ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu barenga 2,000 mu 2013.

Uyu muhanzi aririmba yumvikanisha ko yamaze guhitamo, iminsi asigaje ku Isi azayimarana n'umukunzi we Tricia. Avuga ko umunsi wa mbere abona Tricia yahise yifuza kubana nawe, asenga ubutitsa asaba Imana kubana n'umuturatwa we.

Yavuzemo ko igihe yigeze kwishima mu buzima ari igihe Tricia yamubwiraga 'Yego' ko yiteguye kubana nawe akaramata. Tom Close abwira Tricia ko 'Urupfu nirwo ruzadutandukanya.'

Mu ndirimbo eshatu Tom Close yahaye INYARWANDA yakoreye umukunzi we harimo 'Mama w'abana' yakoranye na Radio [witabye Imana] na Weasel. Iyi ndirimbo imaze imyaka 10 iri ku mbuga zitandukanye.

Bisa n'aho Tom Close yakoze iyi ndirimbo amaze igihe ari mu rukundo na Tricia, kuko hashize imyaka itatu ari bwo barushinze.

Tom Close aririmba inyikirizo y'iyi ndirimbo, avuga ko yakunze Umunyarwandakazi, umubyeyi w'abana be. Kandi ko yamukunze kubera ko 'azi ibanga ryanjye'. Avugamo ko uyu mukobwa yatojwe umuco n'ababyeyi be.

2.Danny Vumbi

Imyaka 16 irashize umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi kandi nka Dannny Vumbi arushinze n'umugore we, Muhawenimana Jeannette. Iyi myaka yose ishize ayijyanisha no gukora umuziki, kwandika indirimbo z'abandi bahanzi n'ibindi bikorwa bishamikiye ku buhanzi.

Akunze kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze akoresha mu kugaragaza uburyo yishimira umuryango we. Ni umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bafite ingo zitajegajega. Avuga ko ari umugisha yagize, ariko ko urugo rwe rukomejwe no koroherana no gukundana bya nyabyo.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URUKUNDO RWA MBERE' YA DANNY VUMBI

Tariki 25 Werurwe 2021, Danny Vumbi yasohoye amashusho y'indirimbo 'Urukundo rwa mbere' yifashishijemo umugore we agaragara akina inkuru y'ibyo aririmba.

Vumbi yabwiye INYARWANDA ko ari yo ndirimbo akoreye umugore we kuva atangiye urugendo rw'umuziki, kandi ko iri kuri Album ye nshya yise 'Inkuru nziza'.

Umugore wa Danny Vumbi usanzwe uba mu buzima buri kure y'umuziki, agaragara muri iyi ndirimbo yizihiwe.

Uyu muhanzi aririmba avugamo ko umugore we yatumye amahirwe yivanga n'umugisha. Akavuga ko yamubereye urukingo rumurinda kwiheba no kwigunga.

Vumbi avuga ko umugore we yamubereye urukundo rwa mbere 'kuko rwakuze nk'ibihe rucyeye nk'ibihe'. Kandi ko byanatumye yimenya.

Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo ati 'Ni wowe rukundo rwanjye nzi rwanteye kwimenya rukambera urukingo rukomeye rw'intimba, akababaro, kwigunga no kwiheba.'

IBYO WAMENYA KU MUSORE WAMBITSE IMPETA UMUHANZIKAZI CLARISSE KARASIRA

3.Clarisse Karasira

Tariki 03 Kamena 2020, Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Urungano'; bwari bwo bwa mbere aciye amarenga y'urukundo rwe na Ifashabayo Sylvain Dejoie ariko ntawabimenye kugeza ubwo bombi batangije umushinga w'ubukwe.

Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe iherekejwe n'ibitekerezo birenga 400. Ndetse imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 600. Mu mikarago yayo asoza iyi ndirimbo aririmba avuga ati 'Mbe Juru rya Kamonyi ese uriho nkubwire iby'umutware w'iwanyu wantwaye.'-Yavugaga umukunzi we Dejoie kuko niho avuka.

Yasaye mu nyanja y'urukundo noneho arerura! Ku wa 07 Nyakanga 2020, yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Uwacu' abara inkuru y'umukobwa ukumbuye umukunzi we wagiye imahanga. Ni indirimbo yatuye abantu bose bava mu miryango yabo bakajya gushakira ubuzima ahandi cyane cyane hanze y'Igihugu.

Nubwo abantu benshi bacyetse ko ari inganzo yamuraje ijoro abara inkuru yumvanye undi muntu siko biri!

Kuko muri Mutarama 2021, Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko yahimbye iyi ndirimbo kubera ko yari akumbuye Ifashabayo wari umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri iyi ndirimbo, Clarisse Karasira aririmba abwira Dejoie kuzamuzanira impeta y'umuringa [Silver] kandi koko impeta y'urukundo yambitswe n'uyu musore ikoze muri iri buye.

Asobanura ko umukunzi we atahise amenya ko ari we yaririmbye, ariko ko ubwo yajyaga gufata amashusho yayo Ifashabayo yari yaraje mu Rwanda, afata umwanya wo kuyumva bihagije ari nabwo yamenye ko ari we uvugwa mu nkuru.

Soma: Ubukwe ni vuba,twahujwe na Kamaliza: Urugendo rw'urukundo rwa Clarisse na Dejoie, uko baciye amarenga n'ibyo kuba muri Amerika


4.Ben Kayiranga

Mu Ntangiriro za Gashyantare 2021, Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Fifi' yakoreye umugore we. Amashusho yayo yakozwe mu buryo bwihariye bujyanishije n'amagambo aririmba.

Kuva ku isegonda rya mbere kugeza indirimbo irangiye; amafoto ya Ben Kayiranga n'umugore we, bari kumwe nabo mu bihe bitandukanye agaragara muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yari amaze igihe ateguza abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'FIFI' YA BEN KAYIRANGA

Iri mu ndirimbo zituje ariko zinyeganyeza ingoma z'amatwi. Yayise 'Fifi' nk'ababyiniriro ku mugore we, ndetse kuri nimero ye ya telefoni yamwise 'Fifi d'Amour'.

Hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati 'Ibinezaneza biransaga nkasesa urumeza. Nti aha narabahaye ariko iri ni itandukaniro. Ni akazuba karenga, ni urwererane, indoro yeza umutima, inono izira inenge.'

Uwizeye Joséphine [Fifi], umugore wa Ben Kayiranga aherutse kubwira INYARWANDA ko yasazwe n'ibyishimo nyuma y'uko umugabo we amwumvishije ku mushinga w'iyi ndirimbo imucyeza.

Ati 'Ntabwo yabimbwiye ko agiye kuyikora nabimenye ejobundi anyumvishije agace mbere yuko isohoka. Byarandenze mbura nicyo mvuga, gusa ubu nakubwira ko ari umunezero mwishi. Ni ikindi kimenyetso cy'urukundo. Bibaye agahebuzo.

Uwizeye yavuze ko iyi ndirimbo ivuze byinshi, kuko ije gushimangira urukundo rwabo ikaba inamweretse ko Ben Kayiranga anezezwa 'n'urwo mukunda'. Ati 'Igisigaye Nyagasani akomeze adutize ubuzima nkomeze mwiture ibyiza ankorera.'

Soma: Aririmba mu itsindarihimbaza Imana! Ikiganiro na Fifi, umugore wa Ben Kayiranga yakoreye indirimbo, ibanga ry'imyaka 7 bamaranye n'ibindi

5.Yverry

Mu gihe cya Guma mu Rugo ya mbere mu 2020, umuhanzi Rugamba Yverry [Yverry] yasohoye indirimbo yise 'Quaratine Love' yahimbye bitewe no gukumbura umukunzi we Vanessa bari bamaze igihe batabonana kubera icyorezo cya Covid-19.

Icyo gihe hari hashize iminsi 40 hatangiye gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, gikomeje kwica ibihumbi by'abantu ku Isi.

Asohora iyi ndirimbo yabwiye INYARWANDA ko yayikoze kubera gukumbura umukunzi we bavuganaga kuri telefoni ariko ko yanayigeneye n'abandi nkawe bari kure y'abakunzi babo n'abandi.

Yverry ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry'umuziki batanzwe n'ishuri rya muzika rya Nyundo. 

Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu bukwe yagiye aririmbamo ahanini bitewe n'amagambo y'urukundo azigize. Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo 'Nkuko njya mbirota', 'Uragiye', 'Uzambabarire' n'izindi. 

Ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite. Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye kandi yanakoranye indirimbo n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Yabwiye INYARWANDA ko mu minsi iri imbere asohora indi ndirimbo yahimbiye umukunzi we.

6.Liza

Muri Gashyantare 2021, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Mugisha Elisabeth uzwi kandi nka Liza, yasohoye amashusho y'indirimbo 'Urukundo', yanditse habura ukwezi kumwe ngo umugabo we Edman amwambike impeta y'icyizere.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URUKUNDO' Y'UMUHANZIKAZI LIZA

Icyo gihe, uyu mugore yabwiye INYARWANDA ko ijoro rimwe ryo muri Gicurasi 2020 yavuganye ku murongo wa telefoni n'umukunzi we Edman usanzwe ari Umunyamakuru Prime Tv, basoje kuvugana yumva ibinezaneza bitashye umutima we; amagambo arisukiranya.

Liza yafashe ikayi n'ikaramu arandika, anifata amajwi yumvisha Producer we amugira inama yo kuyandika neza ubundi bakazayifatira amajwi n'amashusho.

7.Kitoko

Mu Ukuboza 2020, umuhanzi Kitoko Bibarwa ubarizwa mu Bwongereza yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Gahoro'. Ni yo ndirimbo yavuze ko yatuye umukunzi we bagombaga kurushinga mu Ukuboza 2020 nk'uko amakuru yabivugaga.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka, uyu muhanzi yasohoye ifoto yerekana ko umukobwa yanze impeta yamwambitse. Yanditse avuga ko umukobwa yamubwiye 'Oya',

Iyi ndirimbo 'Gahoro' imaze kurebwa kuri Youtube n'abantu barenga ibihumbi 200. Ayisohora yavuze ko yayituye umukunzi we, ariko ko n'abandi bari mu rukundo bashobora kuyifashisha.

Hari aho aririmba agira ati 'Rubavu rwanjye uzi icyo nshaka, umunezero wawe ni inshingano zanjye, urakaye ari njye ubiteye Imana yampana, uraseka nkabona mu kirere 'color', uburyo ngukunda n'iyo bavuga no wahala (nta kibazo).'

Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe mu muziki, aheruka mu Rwanda mu bikorwa by'amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, aho yamamazaga Umukandida w'Ishyaka FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

8.Emmy

Muri Mutarama 2021, umuhanzi Emmy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Dokima'. Amashusho yayo yayafatiye mu Rwanda mbere na nyuma y'uko yambika impeta umukunzi we Umuhoza Joyce uzwi nka Hoza.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DOKIMA' Y'UMUHANZI EMMY

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Emmy yavuze ko muri iyi ndirimbo yavuzemo aho umukunzi we atuye [Kabeza], agaragaza ko aho yajishe igisabo atazahatera ibuye.

Tariki 13 Mutarama 2021, ni bwo Emmy yatangaje ko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Umuhoza Joyce [Hoza] wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 25. Yanifashishije ifoto y'uyu mukobwa ateruye 'cake' amusaba kwishimira umunsi we w'amavuko.

Emmy yanditse kuri konti ye ya instagram avuga ko yahisemo Hoza kandi ko intera ndende yari hagati yabo kwari 'ukugerageza aho urukundo rwacu rushobora kugera'. Yavuze ko we na Hoza bishimiye ko bateye indi ntambwe yindi mu buzima. Abwira Hoza ati 'Warakoze kunyizera.'


9. Yves Kana Trezzor

Umuhanzi Yves Kana Trezzor ageze kure imyiteguro y'ubukwe bwe n'umukunzi we Mugabekazi Diane baherutse gusezerana imbere y'amategeko. Agiye kurushinga na Diane nyuma y'uko mu myaka ibiri ishize amukoreye indirimbo yise 'Njyewe Nawe' yo kumushimira urukundo amukunda.

Iyi ndirimbo igaragaramo umuraperi Karigombe ucuranga Saxophone na Bertrand ucuranga Piano. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri T2000.

Yves Kana yavuze ko Trezzor yatangiye ari itsinda ariko akaba ari we muyobozi yayo. Yavuze ko yitaga Trezzo itsinda kubera ko habagamo hari abaririmbyi n'abacuranzi biyongereyemo. Yves Kana Trezzor na Mugabekazi Diane bazarushinga tariki 01 Gicurasi 2021.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104444/ijya-kurisha-ihera-ku-rugo-abahanzi-nyarwanda-bafite-indirimbo-bakoreye-abakunzi-babo-104444.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)