Gisagara: Ingabo z’Igihugu zafatanyije n’abaturage gusana ikiraro cyambukwaga bigoranye (Amafoto) -

webrwanda
0

Mbere icyo kiraro cyambuka umugezi wa Marwa kitarangirika, cyanyuragaho imodoka n’ibindi binyabiziga ndetse n’abanyamaguru bakacyambuka nta nkomyi, ubuhahirane bukagenda neza.

Cyasenywe n’ibiza by’imvura yaguye ku bwinshi mu 2020 ubuhahirane burahagarara.

Nyuma y’uko bigaragaye ko kwangirika kwacyo byahagaritse ubuhahirane, Ingabo z’Igihugu zafatanyije n’abaturage ku gisana, bakora umuganda wamaze igihe cy’ibyumweru bitatu. Kuri ubu cyongeye kuba kizima ku buryo bacyambuka neza nta kibazo.

Bamwe mu baturage bakunze kwambuka icyo kiraro bavuze ko bishimira ko cyongeye gusanwa bakabasha kwambuka, ubuhahirane bugakomeza.

Muhoracyeye Diane ati “Biratunejeje kuba iki kiraro bagisannye kikaba cyongera kuba nyabagendwa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona ko icyo kiraro cyangiritse kandi nta ngengo y’imari ihari yo guhita gisanwa, bahisemo gukoresha uburyo bw’umuganda.

Ati “Twahisemo gukoresha imiganda y’abaturage, ingabo z’Igihugu nazo ziza kudufasha, noneho nk’akarere dutanga ibiti ku buryo ubu ikiraro ari nyabagendwa.”

Yakomeje avuga ko hashyizweho ibiti bikomeye ku buryo imodoka n’ibindi binyabiziga bibasha kukinyuraho nta nkomyi, kandi bateganya ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hazashyirwamo amafaranga yo ku cyubaka ku buryo burambye.

Habineza yavuze ko kugisana mu buryo burambye bizatwara amafaranga atari munsi ya Miliyoni 130 Frw.

Mu minsi ishize mu Karere ka Gisagara hubatswe ikindi kiraro cya Nkomane cyatwaye agera kuri Miliyoni 157 Frw yari yarateganyijwe mu ngengo y’imari.

Imodoka zajyaga zica kuri iki kiraro bigoranye
Abaturage bajyaga bagorwa no kwambuka iki kiraro kubera kwangirika
Ingabo zafatanyije n'abaturage ikiraro kirasanwa
Umuganda w'abaturage n'ingabo watumye uyu muhanda wongera kuba nyabagendwa
Abaturage bishimiye kongera guhahirana nyuma yo gusana iki kiraro

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)