Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw'ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bisanzwe iyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byegereje, abajenosideri n'ababashyigikiye babyutsa ibikorwa bigamije gukomeretsa abarokotse iyo Jenoside. Nguko uko bahagurukira gutagatifuza abayigizemo uruhare, bakagera n'aho bavuga ko abakatiwe n'inkiko bamaze guhamwa n'uruhare rutaziguye muri Jenoside, barekurwa 'kuko ibyo bakoze bitaremereye nk'ibihano bahawe'.

Nubwo abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barushaho kwiyongera, twakwishimira ko hari ibihugu byamaze kumva uburemere bw'ibyaha by'abajenosideri, bamwe birabafata abandi biboherereza ubutabera bw'u Rwanda ngo baryozwe amahano bakoreye Igihugu cyabo n'isi yose muri rusange. Urugero ruheruka ni urw' urukiko rwa Helsinki muri Finland, rwongeye gutera utwatsi ukwitetesha  kwa Ruharwa Faransisiko Bazaramba n'abamushyigikiye, basabaga ko yarekurwa, akidegembya ngo kuko imyaka 14 amaze muri gereza ihagije 'ku muntu ushaje cyane kandi  wakatiwe arengana'.

Nk'uko rwari rwabigenje muri Mutarama 2019 urukiko rw'ubujurire  rwongeye kwibutsa Bazaramba ko ntawe ukwiye kugereranya Jenoside n'igihano, uko cyaba kingana kose, kuko icyaha cya jenoside gifite uburemere ntagereranywa. Rwibukije kandi ko Bazaramba adashobora kuvuga ko yarenganye, ngo kuko ibyo amategeko ateganya byose byiyambajwe kugirango ahabwe ubutabera buboneye, ari nayo mpamvu urubanza rwe rwamaze imyaka 5 yose. Uru rukiko rero rwongeye kwanga ubusabe bwa Bazaramba, rutegeka ko  aguma muri gereza aho azamara ubuzima bwe bwose nk'uko byemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga aho muri Finland mu Ukwakira 2012.

Faransisiko Bazaramba w'imyaka 72 yavukiye mu yahoze ari Komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro, aza kuba'Pasitori' mu itorero ry'Ababatisita mu yahoze ari Komini Nyakizu mu Majyepfo y'uRwanda. 'umurimo w'Imana' yawubangikanyaga n'iyamamazabugome, dore ko abatangabuhamya amagana bamushinje ko atatinyaga kuvuga mu ruhame ko Abatutsi bagomba kwicwa.

Uretse gushishikariza Abahutu kurimbura abatutsi, uyu muyoboke ukomeye wa MDR-Power yanabafashije kubona ibikoresho bifashishije muri Jenoside, nk'imodoka, imipanga, gerenade n'ibindi. Inkiko zose zo muri Finland, kuva ku rw'ibanze kugeza ku rw'ikirenga, zamuhamije uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi  babarirwa mu 5.000 muri Nyakizu no mu nkengero zayo,maze akatirwa bidasubirwaho igihano cyo gufungwa burundu.

Yageze muri Finland muw'2003 avuye mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, akaba yarabifashijwemo n'abayobozi n'abayoboke b' Itorero ry'Ababatisita muri icyo gihugu. Ahamaze imyaka 4 nibwo ubushinjacyaha bwatangiye kumunuganuga kubera amakuru yabageragaho buri munsi,avuga ko Finland icumbikiye umwicanyi kabombo. Yahise atabwa muri yombi ndetse abajenosideri bagenzi be n'ababashyigikiye bavuza induru bamugira umwere, ariko ntibyagira icyo bimufasha  kuko byarangiye ahamwe n'icyaha.

Ibi rero bikwiriye kubera isomo n'abandi bajenosideri bakihishashisha kimwe n'abagerageza kuyobya uburari, kuko ibihugu byinshi byatangiye kumenya ukuri ku marorerwa bakoze, ndetse kubakingira ikibaba bizagera ubwo birangira. Urugero rwa ruharwa Kabuga Felisiyani rwakababereye isomo rihagije. Icyaha cya Jenoside ntigisaza!!

 

 

The post Ubutabera bwo muri Finland bwibukije abajenosideri uburemere bw'ibyaha bakoze, bwongera kwangira Ruharwa Faransisiko Bazaramba kurekurwa atarangije igifungo cya burundu appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ubutabera-bwo-muri-finland-bwibukije-abajenosideri-uburemere-bwibyaha-bakoze-bwongera-kwangira-ruharwa-faransisiko-bazaramba-kurekurwa-atarangije-igifungo-cya-burundu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)